Uwari Gitifu wa GMO yitabye Imana

Sangiza iyi nkuru

Niwemfura Aquiline usanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda ( Gender Monitoring office — GMO) yaraye yitabye Imana azize indwara.

Urubuga rwa Twitter rwa GMO ruremeza aya makuru rukavuga ko nyakwigendera asanzwe ari umunyamurava kandi ko bazahora bamwibuka. Niwemfura yitabye imana ku wa Kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2016, azize indwara, urupfu rwe ntirwamenywe na benshi.

niwemfura
Nyakwigendera Niwemfura Aquiline

Niwemfura Aquiline yabaye umwe mu bakozi b’indashyikirwa kurusha abandi mu bigo bya leta mu myaka itatu yikurikiranya kuva mu 2010-2013. Icyo gihe byatangajwe ko ari mu bujuje neza inshingano zabo za buri munsi kandi yesheje imihigo ye ku buryo bushimishije.

Mu mwaka wa 2012 yagaragaye ku rutonde rw’abakandida biyamamarizaga kuba Abadepite mu Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango uhuje ibihugu by’Afurika y’i Burasirazuba (EALA). GMO ivuga ko nyakwigendera Niwemfura yari umugore w’umunyamwete, ukora cyane kandi akaba n’urugero rw’umuyobozi mwiza.

Niwemfura yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa GMO tariki 25 Werurwe 2009. Mbere yaho, yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ubunyamabanga bwari bwashyiriweho gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama yabereye i Beijing mu Bushinwa mu 1995, yari igamije gushyigikira uburinganire n’iterambere ry’umugore.

Yabaye kandi umukozi w’Umuryango w’Abibumbye (UN) igihe kirekire. Niwemfura Aquiline kandi ngo azahora yibukwa nk’impirimbanyi ikomeye yaharaniye uburinganire bw’abagabo n’abagore mu Rwanda.

Nyakwigendera, wavutse mu 1952, akaba azashyingurwa ku wa Gatandatu, tariki 20 Gashyanatare 2016 mu irimbi rya Rusororo riri mu Karere ka Gasabo.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *