Uwahoze ari umujyanama wa Perezida Joseph Kabira, Kikaya Bin Karubi, aravuga ko ibihugu byo mu burengerazuba bishaka kwikiza uyu wahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko yabitangaje ku rubuga rwe rwa twitter, bwana Kikaya (uri kumwe na Kabira ku ifoto) aravuga ko ibihugu bikomeye mu burengerazuba bw’Isi bishaka umutwe wa Kabira kubera kwiyegereza u Bushinwa n’imbwirwaruhame ze zishyigikira ubusugire bw’igihugu, ariko kandi n’itegeko rishya rishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro risuzuma amafaranga y’imisoro ya Leta kimwe no gutegura amatora ku mafaranga ya leta nta nkunga ivuye hanze.
Mu gushyigikira ibitekerezo bye, by’uko Abanyaburayi bashaka umutwe wa Joseph Kabila, yakomoje ku nama za politiki avuga ko zirimo guterana hategurwa uko Kabira yatabwa muri yombi agashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha.
Nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa Voiceofcongo.net ikomeza ivuga, Kikaya Bin Karubi yahamagariye Abanyekongo gutabara Kabira aho kumwanga bamugabiza abanyaburayi nk’uko byagendekeye abamubanjirije. Ni urwango avuga ko rukongezwa n’imashini yo kumugaragaza nk’ikibi y’abo mu burengerazuba bw’isi ikorana bya hafi n’abari mu gihugu imbere nk’amashyaka, itangazamakuru, imiryango itegamiye kuri leta, n’abandi bahoze batavuga rumwe nawe.
Yasabye Abanyekongo kutazamugabiza abanyaburayi nk’uko byagendekeye abamubanjirije nka Kasa-Vubu, Mobutu ndetse na se, Laurent Desire Kabila.

6 Responses
Uwari umujyanama wa Joseph Kabila aravuga ko Abanyaburayi bashaka umutwe we
Niba Koko Ari umutwe we bashaka nawubahe ntacyo bitwaye.

Niba bashaka umutwe bawujyane
Uwari umujyanama wa Joseph Kabila aravuga ko Abanyaburayi bashaka umutwe we
Niba bashaka umutwe bawujyane
Uwari umujyanama wa Joseph Kabila aravuga ko Abanyaburayi bashaka umutwe we
Hhhhhhh Fred ibyuvuze nukuri nawubahe ubundi bamureke.
Uwari umujyanama wa Joseph Kabila aravuga ko Abanyaburayi bashaka umutwe we
Hhhhhhh Fred ibyuvuze nukuri nawubahe ubundi bamureke.