Uwari umushoferi wa Transparency International Rwanda yishwe

Sangiza iyi nkuru

Karemera Abraham wari umushoferi wa Transparency International Rwanda , umuryango urwanya ruswa n’akarengane, yishwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 5 Gashyantare avuye ku kazi.

Bwiza yamenye amakuru ko uyu mushoferi, ashobora kuba yishwe n’abantu b’inshuti ze zarwanaga ashaka kuzikiza. Izi nshuti ze zikaba zari zanyoye inzoga nkuko byavuzwe n’uwari uhari wavuze ko umwe mubarwanaga yagiye gutera mugenzi we ibuye rihita rifata uriya witambitse hagati yabo ashaka kubakiza.

Ingabire washenguye cyane n’urupfu rw’uyu mushoferi wapfuye bamaze akanya batandukanye, yabwiye UKWEZI ko nyakwigendera yishwe mu masaha ya saa moya z’umugoroba avuye ku kazi.

Yavuze ko Karemera yavuye ku kazi asanzwe akora cyane ko bo bafite uruhushya rwo gukora muri iyi minsi umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo, hanyuma yataha akaba ari bwo yicwa n’abagizi na nabi.

Yongeyeho ko Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwamaze guta muri yombi abakekwa kugira uruhare mu iyicwa rya nyakwigendera. Ushinzwe itumanaho (PR) muri Transparency International Rwanda, nawe yabwiye bwiza.com ko iperereza riri gukorwa n’inzego zibishinzwe.

Nyakwigendera yari atuye hafi y’ahahoze Kaminuza ya KIM, akaba yishwe arimo ataha mu muhanda uca ku kigo cy’amashuri cya Kigali Parents School i Nyandungu mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *