Uwari umutoza wa Rayons sports ashobora gusimbura Petrović muri APR

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yuko uwari umutoza wa APR FC, Dr. Ljubomir Petrović, yamaze gusezera ku mirimo ye kubera impamvu z’uburwayi bw’umutima, ashobora gusimburwa n’umutoza Luc Eymael waciye hano mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports akaba yatozaga Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo, uherutse gutandukana nayo.

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018 nibwo umunya Serbia Dr. Ljupko Petrović watozaga APR FC yasezeye ku mirimo ye kubera impamvu y’uburwayi.

Ubuvugizi bw’ikipe y’ingabo z’u Rwanda mu ibaruwa bwasohoye ku rubuga rwayo bwemeza ko uyu mutoza w’imyaka 71 atazongera gutoza umupira w’amaguru kubera ikibazo cy’uburwayi akaba  yabisabwe n’abaganga.

Uyu mutoza bivugwa ko afite uburwayi bw’umutima n’ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ashobora gusimbuzwa Umubiligi Luc Eymael waciye hano mu Rwanda mw’ikipe ya Rayon sports wamaze gutandukana na Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.

Ibi biravugwa mu gihe habura iminsi icyenda gusa ngo APR FC yakire Club Africain yo muri Tunisia mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, uzabera mu Rwanda tariki 28 Ugushyingo 2018.

Luc Eymael wakomojweho we yahakanye ko haba hari ibiganiro byatangiye hagati ye na APR FC.

Uyu mutoza yabwiye Itangazamakuru ko ikipe yo muri Afurika y’Uburasirazuba bavuganye ari Gor Mahia FC yo muri Kenya yonyine.

Ati “Nta muntu wo muri APR FC uramvugisha. Gusa niba babiteganya nabyigaho nkareba umwanzuro nafata kuko hari andi makipe yamaze kunyereka ko anyifuza arimo abiri yo muri Afurika y’Epfo, CS Constantine yo muri Algeria, amakipe yo mu Misiri, ayo muri Angola n’andi.”

“Ikipe yo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba twavuganye ni Gor Mahia yo muri Kenya yonyine. Gusa ubu nta kazi mfite ariko nzafata umwanzuro mu minsi mike iri imbere ntekereze aho nzerekeza.”

Uyu mutoza aramutse yumvikanye na APR FC akayerekezamo yaba agarutse mu Rwanda ku nshuro ye ya kabiri nyuma yo gutoza Rayon Sports amezi atanu yonyine kuva muri Mutarama kugera muri Gicurasi 2015.

Yavuye mu Rwanda ahagaritswe na FERWAFA nyuma yo gushyamirana n’abasifuzi mu mukino yanganyije na AS Kigali bigatuma Rayon Sports itakaza igikombe cya shampiyona.

 

Paul Mugabe

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *