Ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania yemeje ko Uwayezu François Régis ari we ugiye kuyibera umuyobozi mushya, CEO, asimbuye kuri uyu mwanya Imani Kajua weguye ku mirimo ye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024 nibwo Simba SC yo muri Tanzania yemeje amakuru y’uko yashyizeho uyu mugabo.
Mu minsi yashize nibwo byari byamenyekanye ko Uwayezu François Régis yahawe akazi muri Simba gusa icyo gihe iyi kipe yarabihakanye kuko hari ibyo batari bemeranyijweho ku buryo byari kujya mu itangazamakuru.
Iyi kipe yo muri Tanzania yavuze ko uyu wari Vice-Chairman wa APR FC azatangira akazi tariki ya 1 Kanama 2024.
Uwayezu François Régis yagiye muri APR FC nyuma y’uko yari avuye muri Ferwafa.


