Uwase Nadege, umukobwa uba mu muryango RCW w’Abanyarwandakazi babana na Virus itera SIDA, avuga ko n’ubwo biba bitoroshye ariko ko umukobwa ufite ubwandu abona umugabo.
Nadege avuga ko n’ubusanzwe abakobwa bahura n’imbogamizi nyinshi hakiyongeraho ikibazo cya VIH bikaba nk’icyo yita ko ari nk’akarusho.
Ati: “Nibaza ko rero haba mu buzima busanzwe, haba muri iyo myigire, mu mibereho myiza, umukobwa ubana na VIH ahura n’imbogamizi, icyo twibandaho cyane, tureba ese ariga? Cyangwa se hari ikindi akora kimuteza imbere? Dukora ubuvugizi kugirango umukobwa w’umunyarwanda aho ari hose abashe kugira ubuzima bwiza”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Imbogamizi z’umukobwa ubana na VIH mu gihe cyo gushaka
Uwase Nadege, akomeza agira ati: “Eh, mu gihe cyo gushaka nta muntu wabuza undi uwo ashaka, ariko nkuko nabikomojeho haracyari ikibazo cy’akato, muri sosiyeti ntabwo bari bumva neza ko umuntu ubana na VIH ari umuntu nk’abandi, ko ashaka akabaho nk’abandi, akiga, akabyara, akagirira n’igihugu cye akamaro. Umugabo aramubona, biterwa n’ihitamo ryawe”.
Akomeza agira ati: “Hari ibintu bibiri bitandukanye, kubana mwese mwaranduye, cyangwa se ushobora kubana n’umuntu utanduye VIH, bikaba ngombwa ko mwifashisha inama z’abaganga, bakababwira uburyo mukoresha kugirango umuntu mwashakanye nawe atazandura VIH, si ukuvuga ngo ni tekinologi ihambaye, hari imiti bamuha cyangwa inama kugirango ibashe kumurinda”.
Nadege avuga ko nawe ubwe akiri umukobwa: “Ntabwo nari nashaka, ndacyari umukobwa”, akongeraho ko inyigisho zihabwa abagiye kurushinga bafite VIH atarazihabwa igihe kizagera nawe akazifata bibaye ngombwa ko agiye kurushinga.
Akomeza avuga ko hari naho bigera ugakundana n’umusore kera kabaye ukamubwira ikibazo cyane agahita agusezeraho akakwanga, icyo yita ko ari akato bajya bahura nako.
Uyu mukobwa uvuga ko yanduye VIH akiri mu myaka y’ubuto, atanga inama ku muryango mugari Nyarwanda yo kumenya ko umuntu ufite VIH ari umuntu nk’abandi bose, ndetse ko adakwiye akato nk’uko hari bake bagifite izo ntekerezo.
Uwabasinga Rose, umuyobozi w’umuryango RCW (Rwanda community of women living with HIV), uhuza Abanyarwandakazi babana na Virus itera SIDA, nawe avuga ko intego y’uyu muryango ari iyo kuzamura imibereho myiza y’umugore ubana na VIH, guharanira ko abona uburenganzira bwe aho ari hose no muri gahunda zimukorerwa.
Ati: Abagore tubana na Virus itera SIDA mu Rwanda, urebye n’umubare munini w’ababana na VIH, ni uw’abagore ugereranyije n’abagabo, niyo mpamvu twafashe iya mbere dushinga uyu muryango ngo tubakorere ubuvugizi”.

Mu gihe avuga ko hakiboneka zimwe mu mbogamizi cyane cyane zijyanye no guhabwa akato hamwe na hamwe ari nayo mpamvu bashinze uyu muryango ngo zicike burundu, Rose avuga ko uyu muryango ugizwe n’abagore 1560 mu gihugu cyose, anashishikariza n’abandi kubagana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theones/Bwiza.com


