Uwashinjaga Dr Munyemana kwicisha Abatutsi yamushinjuye

Sangiza iyi nkuru

Uwigeze gufungwa azira uruhare yagize muri jenoside yakorewe Abatutsi, yavuguruje ubuhamya yigeze guha abakoraga iperereza, ashinja Dr Munyemana Sosthène guha Abahutu amabwiriza yo kwica Abatutsi muri Segiteri Tumba, mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2023 yifashishijwe nk’umutangabuhamya mu rubanza rwa Dr Munyemana ruri kubera mu rukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, aho uyu muganga aburana ibyaha bine bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi i Tumba muri Mata 1994.

Yasobanuriye urukiko ko muri Mata 1994 yari atuye i Tumba, kandi ko ari umufundi, yanigeze gusiga irangi kwa Dr Munyemana kuko bari baturanye. Yiyemerera ubwe ko yagize uruhare mu bwicanyi no gusahura Abatutsi mu gihe cya jenoside, akaba yaranabifungiwe.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko Munyemana atigeze atanga ibwiriza ryo kwica Abatutsi kuko ngo ntiyari azi kubatandukanya n’Abahutu, ntiyakundaga kugaragara mu ruhame, ahubwo ngo abatangaga amabwiriza ni uwitwaga Remera Simeon na Kanyabashi Joseph wari Burugumesitiri.

Perezida w’urukiko yabwiye uyu mutangabuhamya ko ari gushinjura, bitandukanye n’ubuhamya yari yarahaye abakoraga iperereza, aho yashinjaga Munyemana gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi muri Tumba. Ati: “Wahaye abakoraga iperereza amakuru muri Werurwe 2010 ko hari abapfuye bitegetswe na Munyemana, none uri kubihakana aka kanya. Wabivuze ku gahato?”

Yamusubije ko mu buhamya bwe Perezida ari gusoma harimo gukabya kandi ko habayeho kumuhimbira ibyo atavuze. Yasobanuye ko Munyemana nta mwanya w’ubuyobozi yari afite muri Tumba ku buryo yagombaga kugena abicwa. Ati: “Ikosa ni iry’uwanditse kuko nanjye ibyo muri gusoma biri kuntangaza.”

Uyu mutangabuhamya yari yarakatiwe n’Urukiko Gacaca igifungo cy’imyaka 25 azira ibyaha bya jenoside. Ati: “Njyewe rero nta na hamwe namushinja, ibyo nakoze byo kwica no gusahura ntabwo yabimbwirije, ntacyo mfa na we rero, sinamubeshyera ibyo ntazi.”

Uko uyu mutangabuhamya yavugaga ko nta ruhare rwa Munyemana azi muri jenoside yakorewe Abatutsi i Tumba, uregwa yamwenyuraga, abanyamategeko bamwunganira na bo bagakora ibimenyetso bigaragaza ko bemeranya na we. Ni amakuru dukesha abanyamakuru boherejwe n’umuryango Pax Press n’umuryango RCN Justice & Democratie kugira ngo badukurikiranire uru rubanza.

Icyakoze, yavuze ko Munyemana, nk’umuntu wari ufite imfunguzo za Segiteri Tumba, yabazwa irengero ry’Abatutsi bigeze gufungirwamo, kuko na we ngo kugeza ubu ntazi aho baherereye. Ati: “Njyewe icyo mushinja ni kimwe gusa; ni abantu twahazanye bakahabafungira ariko twagaruka ntibabaduhe, ntitunamenye irengero ryabo.”

Umushinjacyaha na we yamubwiye ko ubuhamya yatanze bwa mbere bwashinjaga Munyemana. Ati: “Ibyo wavuze hano bihabanye n’ibyo wavuze mu buhamya bwa mbere kandi wararahiye. Si byo?”

Yamusubije ko ubuhamya bwa mbere yatanze, yari muri gereza, kandi ko yari yarihebye. Ati: “Muri gereza twari tukirakaye, twaracitse intege, dore ko twari dukatiwe imyaka 25. Kuvuga ibyo ushaka rero byarashobokaga kuko wumvaga warihebye.”

Dr Munyemana yabaye umuganga mu Rwanda mbere y’uko ahungira mu Bufaransa mu 1994. Urubanza rwe rwatangiye tariki ya 13 Ugushyingo, bikaba biteganyijwe ko ruzarangira ku ya 19 Ukuboza 2023.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *