Umusaza w’imyaka 87 y’amavuko witwa Ntagungira Alphonse utuye mu mudugudu wa Butete, akagari ka Kabyiniro, umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera, uzwi cyane ku mateka ko ari we wazamue ibendera ry’u Rwanda ubwo rwabonaga ubwigenge arashima impinduka ziri mu gihugu ariko na none agasaba Leta ko yagira icyo imumarira nk’umuturage wakoreye igihugu.
Aganira n’umunyamakuru wa Bwiza, Ntagungira yavuze ko yinjiye mu gisirikare cy’u Rwanda mu mwaka w’1960, yinjirira rimwe na bamwe mu basirikari bagize uruhare mu ihirika ry’ubutegetsi bwariho ryakorewe uwari Perezida w’u Rwanda, Kayibanda Grégoire, bazwi nk’abavandimwe bo ku wa 5 Nyakanga 1973 (Les Onze Camarades du Cinq Juillet 1973) ariko we akaba ataragize amahirwe yo kuzamurwa mu ntera kubera amashuri make n’ikimenyane cyari ho icyo gihe kuko Kayibanda yarangije manda ze ebyiri akiri Kaporali (Caporal).
Ntagungira mwene Sebuyange Diomède na Nyirakaje Madeleine mu gisirikare yari afite nimero imuranga (numéro de matricule) 645. Icyo gihe bakoranaga n’abasirikare b’Ababiligi n’Abazayirwa.
Ku itariki ya 1 Nyakanga 1962 ni bwo Ntagungira yatoranyijwe nk’umusirikare ugomba ‘kumanura’ (kururutsa mu mvugo inoze) ibendera ry’Ababiligi akazamura i ry’u Rwanda.
Umunyamakuru amubajije impamvu ari we watoranyijwe ngo azamure ibendera ry’u Rwanda, yasubije ko byatewe n’imirimo yari ashinzwe mu gisirikare kuko yari umwe mu basirikare bashinzwe imyitwarire ya bagenzi babo ( Police Militaire/ Military Police) kandi yari anafite itsinda yayoboraga rizwi nka “Section Commandant” mu ndimi z’amahanga.
Yagize ati: “Icyo gihe amabendera yari abiri (iry’u Rwanda n’iry’Ababiligi), noneho ubwigenge bubonetse, abaparakomando b’Ababiligi basezera ku ibendera ryabo, mpita ndimanura, nzamura iry’u Rwanda ariko kumpitamo mu basirikare 645 b’Abanyarwanda ni uko nari umwe mu basirikare bari bashinzwe imyitwarire ya bagenzi bacu kandi nari umwe mu basirikare bato, wayoboraga bagenzi banjye 4 cyangwa 5 ndetse ari nanjye wakundaga kuzamura ibendera ry’u Rwanda buri gitondo, n’Umubiligi akazamura iryabo kuko kera ibendera ryazamuryaga buri gitondo ndetse rikanururutswa buri mugoroba ku muhuro (Rassemblement).”
Ntagungira yakomeje abwira Bwiza ko yabonye ipeti rya mbere rya Caporal mu mwaka w’1964 ari na ryo yatahiyeho mu 1966 kuko yakoze manda ebyiri [Imwe yari imyaka 3]. Yagize ati: “Ku bw’akarengane n’ivangura byariho, nabonye ipeti rya mbere rya Kaporali mu 1964 ariko kubera ikimenyane n’ivangura sinigeze nzamurwa mu ntera kuko natashye mu 1966 nkiri Kaporali.”
Ntagungira yaje gusaba akazi mu bacungagereza, aragahabwa akorera muri Gereza ya Butare, Nyanza ndetse n’iy’ahahoze ari Gereza ya Muhima mu mujyi wa Kigali, ari naho yarangirije imirimo ye mu mwaka w’1992 akinjira mu kiruhuko cy’izabukuru nk’umucungagereza ukuriye abandi (Surveillant en Chef) wahembwaga amafaranga y’u Rwanda hagati y’ibihumbi birindwi n’umunani ndetse atahana n’umudari w’ishimwe yambitswe n’uwari Minisitiri w’ubutabera [Minisiteri yari ifite amagereza mu nshingano], Mugemana Jean Marie Vianney mu mwaka w’1988.
Na none Ntagungira abajijwe uko abona ubutegetsi bw’icyo gihe n’uburiho ubu, yasubije yiyamirira ko butandukanye cyane kuko ngo ku bwabanje yimwe amahirwe yo kwiga mu ishuri ry’abofisiye bato (Ecole de Sous Officiers-ESO ) akarinda gutaha ari Kaporali ariko akaba ashima iyi Leta avuga ko imaze kugeza byinshi ku baturage.
Yagize ati: “Ubutegetsi bwa mbere bwagiraga ikimenyane, icyenewabo, ivangura no kurenganya ari nabyo byayiteye gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe Abatutsi, gusa njye sinabijyagamo ari nayo mpamvu ntigeze mbikurikiranwaho ndetse na n’ubu nkaba nari ncyifashishwa nk’umukorerabushake muri Komisiyo y’amatora ariko kubera ubusaza n’ubumuga nahuye nabwo, nkaba narasezerewe.”
Yakomeje agira ati: “Imiyoborere y’iki gihe ni uko hatakiriho abategetsi ahubwo ari abayobozi kandi begera abaturage bakabakemurira ibibazo. Nkanjye, ubu nahawe inka muri gahunda ya Girinka, abaturage bafite amazi n’amashanyarazi, imihanda, umutekano n’ibindi bituma umuturage agira imibereho myiza.”
Mu gusoza ikiganiro n’umunyamakuru wa BWIZA, Ntagungira yabajijwe icyo yaba yifuza kuri Leta iriho maze asubiza ko akeneye byinshi byo gufashwa ariko by’umwihariko agaruka ku mudari we, ubwisungane mu kwivuza ndetse n’mperekeza.
Yagize ati: “Icyo nifuza ni uko Leta yamenya ko nayikoreye kuko iya mbere ntacyo yamariye kuko nk’ubu mpembwa pansiyo ya cumi na bine na magana atanu (14.500 Frw). Ikindi nifuza ni uko Leta yampindurira umudari wanjye ngahabwa undi uriho ikirangantego cy’ubu kuko icya kera kintera impungenge yo kwambara uwo mudari wanjye, guhabwa imperekeza, guhemberwa umudari wanjye cyangwa se ngahabwa ubwisungane mu kwivuza nk’umuntu utishoboye uri mu cyiciro cya 2 cy’Ubudehe, cyane ko ntigeze nkora n’icyaha na kimwe muri iki gihugu cyangwa ngo ngire n’uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.”
Iri bendera ry’u Rwanda rizamurwa, rigasimbura iry’u Bubiligi, byakorewe kuri “Place d’Indépendance) hafi y’ahazwi nka Rond Point ya Kigali, munsi y’ahahoze Bata, hari Perezida wa Repubulika Grégoire Kayibanda n’abandi bategetsi batandukanye barimo n’ingabo z’igihugu.





11 Responses
Uwazamuye ibendera ry’u Rwanda rukimara kubona ubwigenge arasaba ubufasha
Hhhh iki kinyanyamakuru cyanyu kiransetsa.
Ah bon nimuhe ubufasha nkaba banyarwanda Aho ibyo kuzamura ibendera bwambere ibyo ntacyo bivuze.
Uwazamuye ibendera ry’u Rwanda rukimara kubona ubwigenge arasaba ubufasha
@ Gataza,nanjye mbona kuririmbira no guha isaluti ibendera ntaho bitaniye na idolatry.Ntiryumva,ntiribona,kuki waririmbira??? Ahubwo mbona ari ikimenyetso cy’intambara.
Uwazamuye ibendera ry’u Rwanda rukimara kubona ubwigenge arasaba ubufasha
Uyu mugabo ndamuzi.Yahoze akuriye prison guards ku Muhima (prison 1930).Gusa nkunda kwibaza byinshi ku ibendera.Niba koko ari “ikirango cy’igihugu”,kuki bakuraho irya mbere bakarisimbuza irindi?? Ndetse uwongeye gukoresha iryahozeho bakamufunga nk’urwanya ubutegetsi bushya?? Kuki baririmbira ibendera ndetse bakariha amasaluti kandi ritumva? Ubwo se ntibyaba ari nko kurisenga,bityo bikaba icyaha ku mana?? Mwibuke igihe abasore 3 bangaga gupfukamira ikibumbano I Babuloni,bakabanaga mu itanura ryaka umuriro.Bitandukaniye he n’ibendera baha isaluti ??? Munsubize.
Uwazamuye ibendera ry’u Rwanda rukimara kubona ubwigenge arasaba ubufasha
Nibyo Murwanda ntabwo ibimenyetso byubashwe! Kuko ahandi nka Burundi ntabutegetsi byigeze buhindura ibendera,naho Iwacu kubera gupingana buri wese yishyiriraho ibye!!
Uwazamuye ibendera ry’u Rwanda rukimara kubona ubwigenge arasaba ubufasha
URIYA CPL AKWIYEGUFASHWA YARAKOZE NTAMUNTUWAPFA KUZAMURA IBENDERA NAFASHWE KABISA
Uwazamuye ibendera ry’u Rwanda rukimara kubona ubwigenge arasaba ubufasha
UYU CPL TWAMUFASHA NKA RZV FORC NKA BAGENZIBE BAZATUMENYESHE NUBWOTWATANGA 100FR GUSA YBA AHAGIJE
Uwazamuye ibendera ry’u Rwanda rukimara kubona ubwigenge arasaba ubufasha
Ibi birori byabereye muri iriya Rond point iri imbere ya Centenary Housse, Grand Pension Plazza na La Bonne Addresse. Iriya Bata avuga,Yari yubatse mu busitani buri imbere y’Umujyi wa Kigali. Hakurya y’umuhanda hari I&M Bank
Uwazamuye ibendera ry’u Rwanda rukimara kubona ubwigenge arasaba ubufasha
ibindera eya paremihutu ngute ubizana kungoma ya FPR vuga bagufashe nkabandi basza naho ibya Kayibanda bigumane
Uwazamuye ibendera ry’u Rwanda rukimara kubona ubwigenge arasaba ubufasha
Uyu musaza aritetesha nikihe cyiza mwumvise avuze cyamuhesha ibihembo? kuba arimubahiritse ingoma yakayibanda nokuba yaramanuye ibendera ryababirigi akazamura iryabaparimehutu nicyo yitwaza? umva uwo muhoho wumusaza? naho ibyo guhindurirwa umudari bireba abawumwambitse ntabutwari bumuranga
Uwazamuye ibendera ry’u Rwanda rukimara kubona ubwigenge arasaba ubufasha
Ndumiwe koko buryase umuntu wamanuye inendera ryaba gashaka buhake aracyariho !!? uyumusaza aratangaje pee njye icyamungezaho imbona kubone tukagarira rwose
gufashwa nabyo arabikwiriye nukuri niyumve anaherekezwe neza dore yigereye no muzabukuru
Uwazamuye ibendera ry’u Rwanda rukimara kubona ubwigenge arasaba ubufasha
Uyu musaza niba hari ibibazo yafashwa nk’umunyrwanda wese. Ariko kuvuga ngo yamanuye ibendera ry’ababirigi azamura iry’u Rwanda sintekereza ko aribyo yagombye kuba yishyuza. Ko se abivuze ubu? Ubundi se ko yari mu kazi yakoraga adahembwa? Ntacyo akwiye kuba yishyuza. Abavuga ibyo guhinduka kw’ibirango nibwira ko impamvu byahindutse twese tuyizi. Mwibuke neza ibisobanuro by’arya mabara y’ibendera! Ubu koko dukomeze turirimbe gatutsi , gatwa na gahutu? Reka reka hari hakenwe kubaka ubumwe kandi ibi birango ntibyafashaga na gato. Ibi ahubwo bikwiye kuba isomo tukanjya dukora ibirambye. i Burundi ibyabo ntibyahindutse kuko nta macakubiri bari babyinjijemo byari neutre!