gettyimages-1200095733-2000-e318022bd3204ae7985e949553d8c679

Uwishe Pop Smoke yakatiwe gufungwa imyaka 29

Sangiza iyi nkuru

Corey Walker, umwe mu bagize uruhare mu rupfu rwa Pop Smoke yakatiwe igihano cy’imyaka 29 y’igifungo nyuma yo kwemera uruhare rwe mu bwicanyi bw’uyu muraperi.

Walker, w’imyaka 24, yavuze ko agiye gusaba imbabazi umuryango wa Pop Smoke, avuga ko nubwo nta mbabazi zishobora gusimbura ubuzima bw’umuntu, arimo kwicuza ku byo yakoze.

Uyu mwicanyi yagize icyo avuga ku bw’icyaha yakoze, agira ati: “Nubwo umuryango wa Jackson utari hano mu rukiko uyu munsi, ndifuza gusaba imbabazi byimazeyo ku bikorwa byanjye bitari byiza, nubwo nta mbabazi zishobora kugabanya igihombo cyo kubura umuntu.”

Walker yavuze kandi ko asaba imbabazi umuryango we n’abaturanyi be kubera umubabaro n’ihungabana byatewe n’ibyo yakoze mu myaka itanu ishize.

Walker yahawe iki gihano nyuma yo kwemera icyaha ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2025, aho yemeye icyaha cyo kwica umuntu ku bushake no kwiba, nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru.

Mbere y’uko asaba imbabazi, Walker yashimiye abamwunganira mu mategeko ku buryo bamufashije kwirinda igihano gikomeye cyari kumujyana gufungwa ubuzima bwe bwose.

Bashar Barakah Jackson wamenyekanye nka Pop Smoke yishwe ku ya 19 Gashyantare 2020, ubwo yari mu biruhuko muri Hollywood Hills muri Los Angeles.

Urupfu rwe rwatewe n’abagizi ba nabi baje mu nzu yari acumbitsemo nyuma yo kubona ahantu yari ari, nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto y’impano yahawe igaragaza aderesi ye.

Corey Walker ni we muntu mukuru wakurikiranweho ubufatanyacyaha, mu gihe abandi batatu bagize uruhare mu bwicanyi bari abakiri bato, ariko bose bagiye babona ibihano bitandukanye.

Uyu muraperi wamenyekanye cyane mu njyana ya Brooklyn drill yari amaze gukundwa na benshi binyuze mu bihangano nka “Dior” “Welcome to the Party” ndetse na albums ebyiri za mbere za “Meet the Woo” na “Shoot for the Stars, Aim for the Moon,” yatunganyijwe nyuma y’urupfu rwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *