Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye Tuyishime Israel igifungo cya burundu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica se, Munyentwari Vincent, bapfuye amakimbirane yatangiriye ku mukino wa Rayon Sports.
Uyu mwanzuro watangajwe ku wa 5 Ugushyingo 2026, mu rubanza rwasomewe mu ruhame mu Kagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 2 Kanama 2026, ubwo Tuyishime yateraga se ibyuma mu bice bitandukanye by’umubiri, birimo ijosi, mu gatuza, mu mutwe no ku maboko.
Mu iburanisha, byagaragajwe ko amakimbirane yatangiye ubwo bombi bumvaga umukino wa Rayon Sports, Tuyishime akagira ibyo anenga ku munyamakuru wawusesenguraga, se akamubwira ko atamurusha amashuri.
Tuyishime yemeye ko ari we wishe se, ariko avuga ko bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane ashingiye ku buryo yarezwe. Yavuze kandi ko yabikoze yitabara, gusa urukiko rwanze ibyo bisobanuro.
Mu isesengura ry’ikirego, urukiko rwagaragaje ko nta kimenyetso cyemeza ko Tuyishime yishe se yitabara, ruvuga ko kuba yaragiye gushaka icyuma muri saloon mbere yo kugikoresha byagaragazaga ko atabikoze mu rwego rwo kwirwanaho.
Urukiko rwashingiye ku ngingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018, rutegeka ko umuntu uhamijwe icyaha cyo kwica undi abigambiriye ahanishwa igifungo cya burundu.
Nubwo Tuyishime yemeye icyaha akanagisabira imbabazi, urukiko rwavuze ko ibyo bidahagije kugira ngo agabanyirizwe igihano, bityo rumukatira igifungo cya burundu.


