Uwahoze akuriye abarinda Col Hatangumuremyi Vedaste ushinzwe ubunyamabanga bw’inama nkuru y’igisirikare cya FDLR Foca, Sgt Maj. Bisemakweli yafashe icyemezo cyo kuva mu ishyamba agaruka mu Rwanda, aho yatangaje impamvu nyayo yateye icikamo ibice ry’uyu mutwe riherutse kuba.
Sgt Maj Bisemakweli yageze mu Rwanda kuwa 30 Kanama 2016, aturutse ahitwa Kiyeye muri Rutshuru, aho yari ashinzwe kurinda Col Hatangumuremyi uzwi ku mazina ya Kwizera Careb.
Yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka 29 amaze mu gisirikare ntacyo yigejejeho aho yagize ati: “Nyuma y’imyaka 29 nkora igisirikare ntacyo nashoboye kwigezaho, ndashaka kwicara ngatuza nkategura ahazaza hanjye kuko kuba muri FDLR nayo ubwayo itameze neza ntacyo byangezaho.”
Yongeyeho ko intambara zo gusubiranamo kwa FDLR Foca n’abayigumuyeho CNRD-Ubwiyunge ishinzwe na Col Irategeka no kugabwaho ibitero n’ingabo za Congo byaciye intege abasirikare.

Sgt. Maj. Bisemakweli yasobanuye icyatumye FDLR Foca icikamo ibice
Sgt Maj Bisemakweli atangaza ko nubwo benshi batunguwe no gucikamo ibice kwa FDLR Foca, ngo byari byaratangiye muri Nyakanga 2014 nk’uko iyi nkuru dukesha KT ikomeza ivuga.
Ngo nyirabayazana yo gucikamo ibice kwa FDLR Foca, n’uko umuyobozi wa FDLR Foca, Gen Maj Iyamuremye Gaston yabujijwe kujya mu nama yabereye i Roma.
Iyi nama yateguwe Sant Egidio umuryango wa Kiliziya Gaturika wateguraga uburyo umutwe wa FDLR washyira intwaro hasi.
Kuwa 25 Kamena 2014 ni bwo indege ya Monusco yajyanye Kinshasa Gen Maj Iyamuremye Gaston, uzwi ku mazina ya Rumuli Byiringiro victor akuwe mu ishyamba rya Walikale.
Gen Maj. Iyamuremye ageze Kinshasa gukomeza urugendo ntibyakomeje, abateguye inama n’abakorana na FDLR babwira Gen Maj Iyamuremye ko bitamworohera kugera i Roma.
Byabaye ngombwa rero ko yohereza umunyamabanga nshingwabikorwa wa FDLR Foca wari Col Irategeka Wilson, udafite ibyaha aregwa cyangwa ngo ashakishwe n’inkiko mpuzamahanga.
Gen Maj Iyamuremye yagarukiye Kinshasa, naho Col Irategeka Wilson yitabira inama yateguwe na Sant’Egidio. Ariko avuyeyo atangariza abayobozi be ibyo yasabwe n’abakorana na FDLR bari bitabiriye inama.
Sgt Maj Bisemakweli avuga ko Col Irategeka avuye Roma yabwiye abamukuriye ko yasabwe kubwira abamukuriye kuva ku buyobozi hagashakishwa, undi uyobora umutwe udashinjwa ibyaha kandi udashakishwa n’inkiko mpuzamahanga.
Yagize ati: “Ntabwo Col Irategeka byamuguye neza kuko abamukuriye bahise bamutera utwatsi bamubwira ko ashaka gusenya umutwe, ndetse batangira kumushyiraho ingenza amakimbirane atangira gutyo.”
Bisemakweli wabanaga n’abayobozi b’umutwe wa FDLR Foca, avuga ko hahise hatangira amakimbirane mu bayobozi, Col Irategeka atangira gushakirwa ibyaha kugira ngo acibwe urubanza.
Col Irategeka we yahise atangira ibikorwa byo gushaka uko yitandukanya na FDLR Foca, ashingiye ku bitegekerezo byo kureka impunzi z’Abanyarwanda zafashwe bugwate na FDLR Foca zigataha mu Rwanda.
Ngo umwuka hagati ya Lt Gen Mudacumura, Gen Maj Iyamuremye na Col Irategeka wagiye uba mubi kugeza kuwa 7 Kamena 2016 yitandukanyije na FDLR Foca.
Nyuma yo kwitandukanya nayo, yahise ashinga umutwe witwa CNRD-Ubwiyunge ufatwa nk’umutwe ufite abarwanyi ba FDLR benshi. Uwo mutwe ni nawo ugenzura ahari impunzi z’Abanyarwanda benshi bari mu Burasirazuba bwa Congo.
Col Hatangumuremyi, umunyamabanga w’inama nkuru y’igisirikare cya FDLR Foca warindwaga na Sgt Maj. Bisemakweli, yavukiye Shyira muri Komini Giciye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Yarangije mu kiciro cya 30 cy’ishuri rya gisirikare ESM Kigali arangiza afite ipeti rya Sous-lieutenant, yoherezwa muri jandarumuri gukorera Rwamagana na Kibungo. Mu 1994 yakoreraga Cyangugu, muri Gicurasi 1994 yoherezwa gukorera Ruhengeri.
Col Hatangumuremyi yahunze mu 1994 ajya mu nkambi ya Mugunga i Goma. Mu gihe cya ALIR 1997-98 yari ashinzwe ibikorwa by’iperereza muri batayo.
Kuri ubu ngo ashinzwe ubunyamabanga bw’inama nkuru y’igisirikare cya FDLR Foca, iri gukorera Kiyeye muri Rutshuru aho abana na Lt Gen Mudacumura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


