Uwiyita umuhanga yasabye abagabo kureka kubwira abagore gahunda zabo

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo muri Nigeria, Maduakor Wiseman yasabye abagabo bagenzi be kutazajya babwira abagore babo gahunda bafite niba bashaka gutera imbere.

Maduakor abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yabwiye abagabo ko aho kugira ngo bagire icyo batangariza abagore babo, bazajya bavugana na ba nyina na bashiki babo kuko ngo ari abajyanama beza.

Ati ” Mwa bagabo mwe nitureka kuzajya tubwira imigambi yacu abagore ahubwo tukayiganira na ba mama na bashiki bacu, nta kabuza ahazaza hazaba heza.”

Yakomeje agira ati ‘ Murabona ko ba mama na bashiki bacu inama batugira aba ari nziza kurusha iz’abagore bacu. Ikindi kandi mujye mubwira ba nyoko amabanga yanyu aho kuyabwira abagore banyu.”

Uyu mugabo avuga ko ibyo avuga abizi, yabigenzuye kandi na we ari uko abikora ndetse ko atarajwe ishinga no kugira uwo abeshya.

Ni igitekerezo cyakiriwe n’impande z’ababyemera n’ababihakana. Bamwe bavugaga ko batumva uko ibyo byashoboka mu gihe umugore wa kanaka aba ari we abasangiye gupfa no gukira. Bavuga ko iyi migirire yashwanisha abagize umuryango ndetse ibangamiye ihame ry’uburinganire.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Uwiyita umuhanga yasabye abagabo kureka kubwira abagore gahunda zabo
    IBYO NIBYO RWOSE 100%. NA BIBLE UVUNEZA KO ABAGORE ARI INZABYA ZOROSHYE.

    1. Uwiyita umuhanga yasabye abagabo kureka kubwira abagore gahunda zabo
      Umugore numutima wurugo wamubwira gahundazose ariko bterwa nuko mubanye

    2. Uwiyita umuhanga yasabye abagabo kureka kubwira abagore gahunda zabo
      Umugore numutima wurugo wamubwira gahundazose ariko bterwa nuko mubanye

  2. Uwiyita umuhanga yasabye abagabo kureka kubwira abagore gahunda zabo
    IBYO NIBYO RWOSE 100%. NA BIBLE UVUNEZA KO ABAGORE ARI INZABYA ZOROSHYE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *