Mu muhanda rwagati i Nairobi muri Kenya, ahitwa CBD tariki ya 13 Mutarama 2020, umugabo utaratangajwe amazina yuriye ipoto ibaho amatara ayobora imodoka, ashaka kwizirika umugozi ngo yiyahure, yiyita âYesu ugiye kumanukira ingo zaboâ.
Nk’uko SDE ibivuga , uyu muhanda wari wuzuyemo abantu, bose batungurwa no kubona uyu mugabo ari hejuru, ashaka kwiyambika uwo mugozi ngo anagane hejuru. Bamusabye ko amanuka, arabyanga ahubwo akomeza kuvuga ati: â Ndi Yesu, nje mu rugoâ. Umugozi waje kumucika ubwo yari agiye kurekura ngo birangire, arahanuka. Amaze kugera hasi, abari aho bashungereye baramutangatanze, batangira kumukubita nâurusaku rwinshi, na we asubiramo ya magambo ko ari âYesuâ. Nyuma polisi yarahageze iramutwara. Ntabwo ikibazo uyu mugabo yari afite cyigeze gitangazwa ariko imyitwarire ye yagaragaje ko ashobora kuba afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.


