Uwo ariwe wese ukina n’umuriro azashya- Xi Jinping abwira Biden ku kibazo cya Taiwan

Sangiza iyi nkuru

Abaperezida ba Amerika n’Ubushinwa baburiranye mu kiganiro bagiranye kuri telephone cyamaze amasaha arenga abiri; Xi Jinping avuga ko uwo ari we wese ukina n’umuriro azashya, naho Joe Biden, amwibutsa ko igihugu cye kikiri mu murongo cyahozemo ku kibazo cya Taiwan.

Perezida Joe Biden yabwiye mugenzi we Xi Jinping w’Ubushinwa, ko Amerika idashyigikiye na gato ibikorwa bwite by’Ubushinwa byo gushaka guhindura imitegekere y’icyo kirwa.

Yongeraho ko politiki ya Amerika ku kirwa cya Taiwan itahindutse.

Beijing ivuga ko Xi yabwiye Biden ko agomba kubaha umurongo ‘w’Ubushinwa bumwe’, anamuburira ko “uwari we wese ukina n’umuriro azashya”.

Umwuka mubi kuri iyi ngingo warazamutse mu gihe hari amakuru y’impuha ko Nancy Pelosi, umukuru w’Inteko ishingamategeko ya Amerika, agiye gusura Taiwan.

Ububanyi n’amahanga bwa Ameirka buvuga ko Pelosi nta rugendo na rumwe yatangaje, ariko Ubushinwa bwaburiye “ingaruka zikomeye” mu gihe yakora urwo ruzinduko.

Aba bombi kandi baganiriye no kuba bahura imbonankubone, nk’uko umwe mu bakozi mu butegetsi bwa Biden abivuga, akemeza ko ikiganiro cyabo cyari ‘kirashe ku ntego’ kandi ‘kirimo ukuri’ nk’uko BBC yabitangaje.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

4 Responses

  1. Uwo ariwe wese ukina n’umuriro azashya- Xi Jinping abwira Biden ku kibazo cya Taiwan
    USA ibihe byayo biri mumarembera ndakurahiye, nicika Russia, China, Irani na Korea …. izagende yibereho. ubu benshi batangiye kuyimenyera no kuyica amazi

  2. Uwo ariwe wese ukina n’umuriro azashya- Xi Jinping abwira Biden ku kibazo cya Taiwan
    USA ibihe byayo biri mumarembera ndakurahiye, nicika Russia, China, Irani na Korea …. izagende yibereho. ubu benshi batangiye kuyimenyera no kuyica amazi

  3. Uwo ariwe wese ukina n’umuriro azashya- Xi Jinping abwira Biden ku kibazo cya Taiwan
    Njye nshaka bakozanyeho ndabe umugabo uwariwe. Ebana bakubitane nibyatsi bitange ubuhamye then nzavuaga niwubahwe wowe wanesheje warwanye ugatsinda. Bose ni ntare izontare nizirwane havemo imwe iganze izindi. Kuzaguma muri sokwe niruze wapi nibabikore birangire tutangire Indi page bana!!!!!

  4. Uwo ariwe wese ukina n’umuriro azashya- Xi Jinping abwira Biden ku kibazo cya Taiwan
    Njye nshaka bakozanyeho ndabe umugabo uwariwe. Ebana bakubitane nibyatsi bitange ubuhamye then nzavuaga niwubahwe wowe wanesheje warwanye ugatsinda. Bose ni ntare izontare nizirwane havemo imwe iganze izindi. Kuzaguma muri sokwe niruze wapi nibabikore birangire tutangire Indi page bana!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *