Uwo muntu umwitondere_Abakoresha Twitter baburira Miss Jolly wahuye na Diamond

Sangiza iyi nkuru

Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly umaze igihe ari mu gihugu cya Tanzania, kuri uyu wa Gatatu yahuye n’umuhanzi Diamond Platnumz uyoboye umuziki wa kiriya gihugu muri iki gihe, bagirana ibiganiro.

Mutesi Jolly yageze muri Tanzania muri Kamena uyu mwaka, agenda agirana ibiganiro n’abantu batandukanye barimo n’abagize Inteko Ishinga amategeko ya kiriya gihugu.

Miss Jolly abinyujije kuri Twitter ye, yavuze ko kuri uyu wa Gatatu ubwo yahuraga na Diamond Platnumz bagiranye ibiganiro bigamije kunoza imikoranire hagati y’irushanwa rya Miss East Africa n’igitangazamakuru cya Wasafi Media Group gisanzwe ari icy’umuhanzi Diamond.

Ati: “Kuri iki gicamunsi twagiriye uruzinduko ku biro by’umuhanzi mpuzamahanga akabana Umuyobozi Mukuru wa Wasafi Media, Diamond Platnumz, mu rwego rwo kuganira ku bufatanye bwa Miss East Africa 2021/22.”

Miss Mutesi Jolly yakomeje ashimira Diamond Platnumz wabateze amatwi, avuga ko bategereje kugirana na we ubufatanye bwiza.

Uyu mukobwa aganira n’ikinyamakuru IGIHE yavuze ko guhabwa umwanya na Diamond “byonyine hari ikintu bisobanuye” ku mikoranire bifuza.

Abakoresha Twitter bagaragarije impungenge Miss Jolly

Miss Mutesi Jolly yahuye n’umuhanzi Diamond Platnumz kuri uyu wa Gatatu, mu gihe uyu muririmbyi asanzwe avugwaho gukunda igitsina gore.

Ni Diamond kuri ubu ufite abana bane yabyaye ku bagore batatu batandukanye, gusa ibirenze ibyo akaba yaragiye ashinjwa cyane kugira ingeso y’ubusambanyi.

Ibi ni byo bamwe mu bakoresha Twitter bahereyeho babwira Miss Jolly ko bamuhangayikiye, abandi bamusaba kwitondera uriya muhanzi.

Uwiyita Joe Musinguzi kuri Twitter mu rurimi rw’Icyongereza yagize ati: “Twizere ko atagutapfuna kuko iryo bara ry’uruhu ni ryo yihebeye.”

Ya Ntare we ashaka kubwira Miss Jolly ko Diamond akunda abagore yagize ati: “Umwitondere uwo ni gapfizi izina Diamond yahimbwe]”.

First Son we yagize ati: “Uwo mutipe ni umurashi kabuhariwe, nyamuneka ntugaragaze intego (target) yawe.”

Uwiyita kuri Twitter Mchakarijaji we yabwiye Miss Jolly ati: “Nyamuneka utaryamana n’uyu mutipe, ni inzoka nka Cobra.”

Kaliclau we asa n’uwahangayitse cyane yagize ati: “Yooooooooh! Mpise nifata mapfubyi! Sinzi ko uzagaruka amahoro peee! Kuko urimo gutindayo rwose, gira ugaruke!”

Mutesi Jolly aherutse kugirwa Visi Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa.

Ni irushanwa rizitabirwa n’ibihugu 16 byo muri Afurika y’u Burasirazuba rikazabera muri Tanzania guhera muri Nzeri uyu mwaka.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Uwo muntu umwitondere_Abakoresha Twitter baburira Miss Jolly wahuye na Diamond
    Aramurya diamond ntakina,ntakinishwa.
    Afite umudayimoni waco(igi t ba)

  2. Uwo muntu umwitondere_Abakoresha Twitter baburira Miss Jolly wahuye na Diamond
    Aramurya diamond ntakina,ntakinishwa.
    Afite umudayimoni waco(igi t ba)

  3. Uwo muntu umwitondere_Abakoresha Twitter baburira Miss Jolly wahuye na Diamond
    Yeehee! Bagize ishyari kuko yigereye kwa Daimond Afite i Cash Sha, none se nide wababwiye ko iyo batoranya Miss Rwanda babapima Ubusugi? None se nabikora nibwo buzaba bubaye ubwa Mbere? Ejo naza yubaka umutamenwa, akazanira Mère cya Cadeau uzasanga amagambo yabarenze, Abanyu birirwa bagitangir’ubusa babyariraho mutazi ba se, nibo mushima, Rata Courage Miss Wacu, Akanyoni Katagurutse Ntikameny’iyo bweze.

  4. Uwo muntu umwitondere_Abakoresha Twitter baburira Miss Jolly wahuye na Diamond
    Yeehee! Bagize ishyari kuko yigereye kwa Daimond Afite i Cash Sha, none se nide wababwiye ko iyo batoranya Miss Rwanda babapima Ubusugi? None se nabikora nibwo buzaba bubaye ubwa Mbere? Ejo naza yubaka umutamenwa, akazanira Mère cya Cadeau uzasanga amagambo yabarenze, Abanyu birirwa bagitangir’ubusa babyariraho mutazi ba se, nibo mushima, Rata Courage Miss Wacu, Akanyoni Katagurutse Ntikameny’iyo bweze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *