Uwumva Muhoozi ataba perezida ajye muri Congo nagaruka tuzamutora-Bugingo

Sangiza iyi nkuru

Pasiteri Aloysius Bugingo washinze akaba anayobora itorero the House of Prayer Ministries International, avuga ko we nta kibazo afite ku kuba umuhungu wa Museveni yaba Perezida wa Uganda, kuko yitangira igihugu bityo ngo utabyumva ajye muri Congo aho ahanganye na ADF.

Mu minsi ishize, byamenyekanye ko abayobozi ba operasiyo yiswe Shujaa ari : Maj Gen Muhanga kayanja na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba. Ni mu gihe bikomeza kuvugwa ko uyu muhungu wa Museveni ashobora kuzasimbura Se, ingingo ikomeza guteza impaka muri rubanda.

Kuri iyi ngingo, umushoramari akaba na pasiteri, Bugingo ntiyatanzwe avuga ko uwumva Gen Kainerugaba ataba perezida, yajya muri Congo ku rugamba, yazagaruka abaturage bakamutora akaba perezida.

Muri videwo yashyizwe kuri Twitter n’uwitwa David Kabanda akaba n’umudepite uhagarariye agace ka Kasambya mu nteko.

Muri iyi videwo yanyuze kuri televiziyo ya Bugingo yitwa Salt TV mu lulimi lw’Oluganda, yumvikana agira ati ” Njye nta ntambara mfitanye na Muhoozi. Muracecetse. Niba ushobora kujya Congo muri iki gihe, jyayo nugaruka tuzagutora. Umwana ari muri Congo. Wowe uraho uhaze Amarwa uti ntashobora kudutegeka, ubutetetsi si ubwami, jya muri Congo. ”

Bugingo na we utorohewe n’ibibazo by’urushako muri iki gihe, hari icyo yasabye Abanya-Uganda. Ati ” Hari ibintu dukwiriye kureka, hari abavuga ngo abamubyaye kuko buri muntu yarabyawe. Ntabwo nitaye ngo ni bande bamubyaye! ahubwo icyo nibaza ni Gen Muhoozi arashoboye?”

Muri Uganda impaka z’umusimbura wa Perezida Museveni zikomeza kuba urudaca. Bamwe bavuga ko nta kabuza umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, ari we uzaba perezida. We yakunze kuvuga ko ibyo bitamuraje ishinga.

Ni mu gihe abaturage bo bavuga ko Museveni adakwiriye guhirahira ashyiraho umuhungu we kuko Uganda atari ubwami, aho umugabo aha ubutegetsi umuhungu we.

Ku rundi ruhande ariko hari abagaragaza ko uyu mugabo ashoboye bitewe n’ibikorwa bye bya gisirikare yagiye akora birimo nko guhashya inyeshyamba za Joseph Kony mu majyaruguru.

VIDEWO: https://twitter.com/i/status/1470082729018630146

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *