Umunyamategeko Robert Amsterdam, wunganira Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine mu by’amategeko arasaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagarika imfashanyo yageneraga Uganda biturutse ku iyicarubozo avuga ko ryakorewe umukiriya we.
Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] asanzwe ari umudepite mu nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ahagarariye agace ka Kyadondo y’Iburasirazuba, akaba yaratawe muri yombi ku wa 13 Kanama 2018, nyuma y’imyigaragambyo yari yabaye mu gace ka Arua.
Bobi Wine ubu urimo kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ku wa 6 Nzeri 2018, i Washington ari kumwe n’umwuganira mu by’amategeko, Robert Amsterdam wanasabye Amerika kuvaniraho Uganda inkunga yayihaga mu gufasha igisirikare.
Amsterdam avuga ko iyo nkunga yahagarara, Amerika yo igakora iperereza ryimbitse, yagize ati «Amerika igomba gukora igenzura muri Uganda, ikanahagarika inkunga ya miliyoni 500 z’amadolari yageneraga igisirikare cya Uganda ».
Akomeza asaba Amerika guhita ihagarika iyi nkunga, ati « Turasaba Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhita ihagarika izi nkunga yageneraga igisirikare cya Uganda, ikanakora iperereza harebwa uburyo hakoreshwa ibikoresho bya gisirikare mu gukorera iyicarubozo Abagande ».
Bobi Wine ubu urimo kuvurirwa muri Amerika, atangaza ko yakorewe iyicarubozo n’abasirkare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu by’umwihariko ko ryamuteye ihungabana ryo ku mubiri ndetse n’iryo mu mutwe, aho asobanura ko nta rugingo na rumwe rwe rutakubiswe, kugera n’aho ihohoterwa ryageze no ku bugabo bwe.
Bobi Wine aganira n’itangazamakuru i Washington, yatangaje ko yakorewe iyicarubozo aho yari afungiye ndetse n’abandi bari aho yavurirwaga, ati “Hari umuntu wari waravunitse umugongo hari n’undi mugore wari wahabyariye ahitwa muri C, uwo nawe yarakubiswe, mbabazwa n’uko ibyo byose bitazamenyekana”.
Let aya Uganda ndetse n’igisirikare (UPDF) barahakana iby’iyocarubozo Bobi Wine avuga ko yakorewe.mu itangazo Let aya Uganda yasohoye isaba ko Wine yacisha ibibazo bye mu rukiko akarere gukomeza gukwirwakwiza icyo bise ibihuha.
Nk’uko BBC yabitangaje, mu itangazo Leta uganda yasohoye, ivuga ko ibyo Bobi Wine yavuze ko ‘nta gihamya bifite” kandi “bitumvikana”.
Itangazo rya Leta ya Uganda rivuga ko uwunganira mu mategeko Depite Wine “ari gukoresha amayeri yo kurangaza mu rwego rwo kumvikanisha ibirego bica igikuba, nubwo bwose bidafite gihamya, by’iyicarubozo.”
Ubuhamya Bwa Bobi Wine, Arasobanura Ubugome Yakorewe N’uko Umushoferi We Yishwe
Iri tangazo rya leta ya Uganda rihamagarira Wine kujyana ibirego bye mu rukiko aho bishobora “gukorwaho iperereza rinyuze mu mucyo.”


