Uwunganira Ingabire Victoire ngo yangiwe kumugeraho aho ari muri gereza

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hari inkuru yari yasohotse mu binyamakuru ivuga ko Me Gatera Gashabana wunganira ingabire Victoire mu mategeko yaba yarangiwe guhura n’umukiriya we, Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rurahakana aya makuru rwivuye inyuma ko atari yo.
Uru rwego ruhakana aya makuru mu gihe bitangazwa ko Ku itariki ya 5 Gashyantare, Me Gashabana yagiye kuri gereza kureba Ingabire ngo bavugane yangirwa kwinjira.
Ibyo ngo bikaba byarabaye mu gihe Me Gatera Gashabana, n’uwo yunganira Ingabire Victoire bitegura ko azajya kubonana n’urukiko rwa Afurika rurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu i Arusha muri Tanzania ku itariki 4 Werurwe 2016.

Ingabire-victoire-sakharov (1)
Ingabire Victoire

Me Gatera Gashabana akaba yaratangaje ko uku kubuzwa guhura na Ingabire yunganira bibabangamiye ndetse bikanababuza gutegura uru rugendo rwabo rwo muri Werurwe ndetse ko bibangamiye umwuga we(Me Gatera).
Nk’uko byatangajwe na Umuseke, ngo mu ibaruwa Me Gatera yandikiye ubuyobozi bw’urugaga abarizwamo rw’Abavoka mu Rwanda ku itariki 15 Gashyantare, yavuze ko ngo ubuyobozi bwa gereza ifunze ingabire bwamubwiye ko bufite amabwiriza bwahawe n’ubuyobozi bukuru bw’amagereza ko mbere yo gusura imfungwa ugomba kubanza ugasakwa, ndetse hakagenzurwa inyandiko uzanye zose.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa byo bikaba bivuga ko Me Gashabana yasabye urugaga rw’Abavoka kugira icyo rukora kugira ngo ruhagarike ibyo bikorwa n’icyo yita ‘iterabwoba’.
Ku ruhande rw’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa barahakana aya makuru bavuga ko Me Gatera ashobora kuba yaranze kubahiriza ibisabwa na gereza ndetse ko imfungwa iba yemerewe gusurwa.
Umuvugizi w’uru rwego, CIP Hillary Sengabo avuga ko ibyatangajwe mu binyamakuru atari ukuri, ko umuntu ufunze aba afite uburenganzira bwo gusurwa, ndetse no kubonana n’umwunganira mu mategeko.
Ati: “muri gereza ni ahantu hadasanzwe, umuntu wese ujyayo aba agomba kubahiriza amategeko, yaba ugiye gufungwa cyangwa ugiye gusura ufunze.
Yakomeje ashimangira ko Me Gatera yaba yarangiwe kwinjira ngo abonane na Ingabire bitewe n’uko nawe ashobora kuba yaranze kubahiriza amabwiriza agenga gereza nk’ahantu haba hafite amategeko ahagenga yihariye.
Ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2013, nibwo urukiko rw’Ikirenga rwakatiye Ingabire Victoire igifungo cy’imyaka 15 mu isomwa ry’urubanza yaba we ndetse n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka 8.
Ingabire Victoire watangiye kuburana mu mwaka wa 2010 afunzwe, yakatiwe iki gifungo nyuma yo guhamywa ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo,kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *