Uwunganira Mwangachuchu ntiyumva uko yabazwa iby’abarinzi bitwa Abanyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Umunyamategeko wunganira umunyemari Edouard Mwangachuchu, Me Thomas Gamakolo, ntiyumva ukuntu ubushinjacyaha bubaza umukiriya we iby’ubwenegihugu n’ubwoko bw’abarindaga ibirombe bya kampani ya SMB.

Me Gamakolo, mu iburanisha ryabaye tariki ya 16 Kamena 2023, yavuze ko kuva mu mwaka w’2014 Mwangachuchu atayobora SMB, akibaza uburyo ari we wabazwa iby’aba barinzi ubushinjacyaha buvugwa ko barimo Abanyarwanda n’Abatutsi b’Abanyekongo.

Ikirego cyo “gushyira Abanyarwanda mu bapolisi” barenga 80 barinda SMB ni cyo cyatumye Komiseri Mukuru Van Kasongo Ngoy akurwa ku nshingano yari afite muri Polisi ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Gusa we mu buhamya yatanze, yavuze ko nta kimenyetso gihamya ko harimo Abanyarwanda kuko byagaragaye ko na babiri byavugwaga ko ari bo, amazina yari yaranditswe nabi.

Kasongo ati: “Ku rwego rw’ibiro bya Komiseri Mukuru wa Polisi, nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’umuyobozi ushinzwe abakozi, twabonyemo abapolisi bane, amazina ya babiri muri bo yanditswe nabi, abandi ntibari mu bubiko bw’amakuru hano i Kinshasa. Ariko mu gihe nta kimenyetso gihari, maze umwaka nkiri i Kinshasa, kandi nasimbuwe ku mwanya wanjye wa Polisi muri Kivu y’Amajyaruguru.”

Umunyamategeko wa Mwangachuchu we yakomeje avuga ko ubushinjacyaha bwa gisirikare buri gushingira uru rubanza ku bwoko, kandi urukiko rukuru rwa gisirikare ruruburanisha rwavuze ko ruburanisha Abanyekongo, aho kuba ubwoko runaka. Ati: “Umukiriya wacu yisanze ari Umututsi, bishoboke ko ari yo mpamvu bihuzwa? Ibyo kuba aba bantu 100% ari Abatutsi bihurira hehe n’umukiriya wanjye utajya aha akazi abapolisi?”

Me Gamakolo yasobanuye ko abofisiye muri Polisi ari bo bohereje aba bapolisi ngo bajye kurinda ibirombe bya SMB, bityo ko ari bo babibazwa, aho kuba Mwangachuchu ushinjwa ibyaha birimo kugambirira guhungabanya umutekano w’igihugu no gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *