Uzaba Perezida wa Kenya aramenyekana mu masaha ari imbere

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Mbere mu masaha ari imbere, byitezwe ko komisiyo y’amatora muri Kenya itangaza ibyayavuye mu matora y’abahatanira kuba perezida w’icyo gihugu mu myaka itanu iri imbere.

BBC ivuga ko kugeza ubu hejuru ya 3/4 by’ibyavuye mu majwi bimaze kumenyekana, aho Visi Perezida William Ruto ari imbere ya mukeba we Raila Odinga.

Abantu ku giti cyabo, imiryango n’amatsinda bitandukanye, nka Kiliziya Gatolika, basabye abanyekenya kwirinda ibikorwa byose byatangiza urugomo. Ibi biterwa no kuba mu 2007, abantu bagera ku 1,200 barishwe naho 60,000 bahunga ingo zabo, kubera ibyavugwaga ko amajwi yibwe.

Mu 2017, amakosa menshi mu matora yatumye Urukiko rw’Ikirenga rusesa ibyayavuyemo rutegeka ko amatora asubirwamo bushya.

Mu gihe haboneka uwatsinze biboneka, ibikorwa byo kwishima byahita bisakara mu bamushyigikiye – ariko komisiyo y’amatora niyo yonyine igomba kwemeza uwatsinze.

Kugira ngo atsinde amatora ya perezida ku kiciro cya mbere, umukandida agomba kubona; hejuru ya 1/2 cy’amajwi yose mu gihugu nibura 25% by’amajwi mu ntara 24 kuri 47 za Kenya.

Iyo bitagenze bityo amatora ajya mu kiciro cya kabiri, cyahita kiba tariki 08 Nzeri(9), nk’uko biteganywa n’amategeko.

Perezida Uhuru Kenyatta ari kuva ku butegetsi nyuma yo gusoza manda ebyiri yemerewe n’itegekonshinga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *