Ibi ni ibyatangajwe na Melchiade Nzopfabarushe, ubarizwa mu ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi mu Burundi, ubwo yigishaga abaturage bo muri Migera, ibijyanye n’amatora ateganyikwe ya Kamarampaka.
Uyu mugabo yatangarije abaturage ko ibyo ababwira ari ubutumwa bw’ishyaka CNDD FDD bugomba gutangwa mu gihugu hose, mbere na mbere buburira abazatora OYA mu matora ya kamarampaka.
Melchiade yatangarije aho mu ruhame, ko abo bazafatwa barwanya ibyemezo bya Leta, ari ukubata mu kiyaga cya Tanganyika, Yagize ati “Umukeba wihishe hano mu Migera, uzigisha ibitandukanye n’ibyo Leta ishaka, Turamukarabyeeee, uwo ntabwo turi kumwe,…ubwato twarabukoresheje, tuzashyira muri Karonge, tumanurire muri Tanganyika, tuzabashyiramo bigire muri Congo n’amaguru, mu gihugu icyo ari cyo cyose bashaka, komini iyo ariyo yose, abashaka kujya mu bwato tuzabubaha, amafi yari yanabuze hano iwacu,… tuzabashyiramo bigire muri Congo amahoro”.
Video uyu mugabo agaragaramo avuga aya magambo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, benshi bayinenga kuba ikubiyemo amagambo y’urwango.
Bicishijwe ku rukuta rwa Twitter, ubuyobozi bwa CNDD FDD butangaza ko bwatunguwe n’aya magambo, by’umwihariko bunasaba ko Melchiade yakurikiranwa n’inkiko.
Ku mugoroba wo ku cyumweru itariki ya 29 Mata 2018, nibwo Melchiade yatawe muri yombi, afungirwa muri gereza ya Mpimba.
Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya



