VIDEO: Baribaza ishingiro ryo kuba umutungo w’umuntu ari ntavogerwa barasenyewe bakimwa n’ingurane

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu gace ka Kiruhura, mu Kagari ka Nyabugogo, mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge, ho mu Mujyi wa Kigali bimuwe mu byabo mu 2016 bakomeje kwibaza ishingiro ry’itegeko rivuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa, mu gihe bawirukanwamo nta ngurane, ntibanakodesherezwe, kuri ubu bakaba bangara batagira aho baba hafatika bamwe bacumbikiwe n’abaturage bazi ikibazo cyabo.

Umwe mu baturage bavuganye na BwizaTV avuga ko ikibazo cyabo bakigejeje ku mujyi wa Kigali n’abandi bayobozi ariko bagatereranwa.

Ati “ ikibazo cyacu twakigejeje ku Mujyi wa Kigali, twandikiye umuyobozi w’Umujyi, twabageze imbere, bakadutererana, twageze imbere ya Meya wa Nyarugenge baguma badutega iminsi ngo ingengo y’imari izasohoka…”

Bavuga ko Umujyi wa Kigali bawegereye inshuro zirenga 10 ariko bakaba baheruka guhura na Meya wa Nyarugenge inshuro ebyiri akababwira ko hategerejwe ingengo y’imari izasohoka.

Bwiza TV nayo yagerageje kumva icyo Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Prudence , avuga kuri iki kibazo cy’abaturage, ahamagarwa inshuro zigera kuri eshanu atitaba yohererezwa ubutumwa bugufi avuga ko ataboneka ari mu nama.

Undi muturage avuga ko basenyewe amazu bizezwa ingurane none amaso akaba yaraheze mu kirere. Uyu we avuga ko amazu yabo yasenywe yari ku muhanda atari ahantu hafatwa nko mu gishanga, kandi uwari meya, Kayisime akaba yari yabemereye ko bazabarirwa hagakorwa igenagaciro rigakorwa ariko kuva ubwo baheruka imashini zibasenyera gusa.

Uyu agira ati “ Twiyambaje umujyi wa Kigali, batubwira ko ibyacu babaizi babirimo dutegereze, twagiye no ku muyobozi w’akarere rwose baratwakira batwizeza yuko ikibazo cyacu bakizi barimo babitunganya. Nko mu kwa kabiri twari twagiyeyo baratubwira yuko nitwumva ingengo y’imari ivuguruye yo mu kwa gatatu yasohotse tuzasubireyo…”

Mu gahinda kenshi, uyu mubyeyi avuga ko nyuma y’imyaka itanu ishize, inzu zabo zisenywe, yari umuntu ubasha kwiyishyurira mituweri none aho ageze ubu adashobora no kurwara ngo yivuze nyamara yari afite ubushobozi bwo kwivuza.

Ati “ Nk’ubu mfite uburwayi bw’uruti rw’umugongo..kwivuza ni ibintu biba bimpenze, imiti iba impenze nk’ubu maze igihe nanarwaye rwose no gusubira kwa muganga byarananiye..”

Undi mugabo ugeze mu zabukuru ufite n’ikibazo cyo kubana n’ubumuga, avuga ko yari afite amazu afitemo umuryango abamo, uwo acururizamo, ndetse akagira n’uwo akodesha, none ubu akaba abayeho nk’usabiriza nyuma yo gusenyerwa ntahabwe ingurane.

Avuga ko kuri ubu bari mu nzu bacumbikiwemo ari imiryango itatu ariko kurya byo bikaba ari ikibazo gikomeye.

Abajijwe icyifuzo bafite, uyu yagize ati “ Ndumva bakwiye kuturenganura, bakaduha amafaranga yacu. Bagasohora igenagaciro tukarisinyira, mpamya ko leta, leta yacu ntabwo ikennye ku buryo yakwambura umuturage….byicwa n’abashinzwe kubishyira ku murongo..”

Uyu mugabo avuga ko hari n’amafaranga bari bijejwe yo kuba bakodesha aho kuba, ariko nayo bayategereje amaso yaheze mu kirere, hakiyongeraho no gusiragizwa none imyaka itanu ikaba yihiritse.

Umva agahinda kabo hano hasi

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *