Video: Hakizimana n’umugore we barashinjanya guhohoterana n’ubuyobozi bukabigiramo uruhare

Sangiza iyi nkuru

Uwitwa Hakizimana Evariste wo mu Kagari k’Amahoro, Umudugudu wa Muhabura, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba, aravuga ko umugore we akomeje kumuhohotera afatanyije n’abayobozi b’ibanze, mu gihe umugore abihakana akemeza ko ahubwo ari we uhohoterwa.

Ku itariki ya 18 Ugushyingo 2021 avuga ko yandikiye ibaruwapolisi ayigaragariza ko umutekano we ari mucye, agaragazamo uko umuyobozi w’umudugudu amuhohotera afatanyije na SEDO w’akagari k’Amahoro.

Ati “ Bamaze kubona iyo baruwa Gitifu w’Akagari yampamagaye ngo mwitabe akemure icyo kibazo kiri hagati yanjye na mudugudu, ngezeyo nsanga bateguye inkeragutabara, ubwo bahise bamfata banjyana kuri RIB, ariko mu kunjyanayo uwo SEDO yahamagaranaga n’umu RIB babana mu rupangu ngezeyo rero umu RIB ahita abwira umupolisi ngo anyambike amapingu bahita banyinjiza muri kasho…”

Avuga ko mu kumufunga yashatse gusobanurira uwo mukozi wa RIB akarengane ari gukorerwa n’abo bayobozi yanga kumwumva biba ngombwa ko agezwa imbere y’ubushinjacyaha busuzuma ikibazo cye busanga ari kurengana.

Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Hakizimana yagize ati Ikibazo mfite ubungubu gikomeye cyane ni uko umuyobozi w’umudugudu na SEDO w’Akagari barampiga bashaka kumfungisha, aho nk’ubwo ejobundi byabaye, nyuma rero bakaba bakomeje kumbwira ko bazakora ibishoboka byose nkafungwa ariko icyo banziza ni umutungo wa mama umbyara, uwo mutungo bakaba barawibasiye banteranya n’umugore bamubwira ko bazawumuhesha, ariko ibyo byaje kuba ngombwa ko bigera no mu rukiko mama umbyara aramutsinda uwo mugore wanjye urukiko rukaba rwaranadutanyije..”

Avuga ko uwo mutungo ari inzu babanje kubamo bamaze gusezerana , ubu abayobozi ngo bakaba bashuka umugore we bamubwira ko bazamuhesha iyo nzu.

Uyu mugabo ashinja ushinzwe imibereho myiza mu kagari (SEDO) kuba yarageze muri aka kagari agasanga atabanye neza n’umugore we ndetse urukiko rwarabatanyije akiyegereza umugore we.

Ati “ Ku buryo yamujyanye no ku kagari aho akorera, mbona ko bafitanye ubucuti bw’aho hafi kugirango ajye abona ko babonana cyane. Ubwo rero SEDO w’Akagari niho atangiye gushakisha ukuntu yakoresha n’abaturage, ashake ukuntu najya muri gereza wenda basigarane wenda niba atekereza ko hari icyo naba nzamubaza kuri uwo mugore ariko siko bimeze we ari kunkera ubusa niba banafitanye ubucuti babukomezanye kuko njyewe urukiko rwantandukanyije nawe.”

Avuga kandi ko yandikiye ubuyobozi bw’umurenge ngo bumufashe ntibumusubize, akandikira ubuyobozi bw’akarere bukamusaba kugeza ikibazo cye ku rukiko akaba ari rwo rugikemura.

Uwo mugore uvugwa muri iki kibazo yitwa Uwineza Vestine akaba yarabyaranye abana babiri na Hakizimana. Avuga ko yashakanye n’umugabo we ari imfubyi nta muryango ufatika afite, ariko umugabo ngo akaba yari azi ko afite imitungo yasigiwe abonye ntayo agatangira kumutoteza.

Ati “ Ahita ambwira ngo ubwongubwo twavanze ubusa kuko yari abonye ko nta kintu mfite, nibwo yahise yumvikana n’uwari wamugurishije inzu nashakaniyemo nawe ajya gukora mutation ayihindurira kuri mama we. Amaze kuyihundurira kuri mama we, nibwo yatangiye kujya ankubita ngo nsohoke,”

Uyu mugore avuga ko umugabo ari we wamuhohoteye akajya amukubita, akamutwikisha imbabura ndetse afite n’amafoto, ariko kubera ko nta babyeyi yari afite yahungiraho akihangana.

Ku kibazo cy’uko umugabo avuga ko nawe ajya amuhohotera nko kumuruma ndetse anamukubita, umugore arabihakana akavuga ko atamushobora batanganya imbaraga.

Umva aba bombi icyo bavuga mu kiganiro kirambuye

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Video: Hakizimana n’umugore we barashinjanya guhohoterana n’ubuyobozi bukabigiramo uruhare
    mudugudu n;Abahungu be? mukibazo cy’umuturage? yampayinka!

  2. Video: Hakizimana n’umugore we barashinjanya guhohoterana n’ubuyobozi bukabigiramo uruhare
    mudugudu n;Abahungu be? mukibazo cy’umuturage? yampayinka!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *