Umugabo wari mu modoka y’abadipolomate mu muhanda nyabagendwa muri Nigeria, yagaragaye asohoka, anyara ku muhanda ahegereye aho abanyamaguru banyura. Uyu bigaragara ko ari uwo mu bihugu by’Abera, ntibyamenyekanye igihugu akomokamo gusa imodoka yarimo, yari ifite pulake za ambasade. Ibi byavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, banenga imyitwarire nk’iyo. Hari n’abavuze ko ari ugusuzugura Nigeria cyane ko yari kumwe n’undi munyafurika bisa nk’aho ari we wari umutwaye.


