Videwo: Yasutse umuriro ugurumana ku maguru y’umwana we, amuhisha munsi y’uburiri ku bwo gushiririza ibishyimbo

Sangiza iyi nkuru

Umugore utuye mu gace ka Majengo muri Shinyanga, Zanifa Assoman, yasutse umuriro ku maguru y’umwana we w’umuhungu, amuhisha mu nzu kuko yamusize mu rugo ngo acanire ibishyimbo, bigashirira.

Uyu mwana bigaragara ko yagize ibisebe byinshi ku maguru, yabwiye abanyamakuru ko nta kindi nyina yamuryoze kitari ukurangara, ibishyimbo bigashirira ubwo yari hanze.

Uyu mwana muto ati ” Nari ntetse, nshoka hanze, ndanga byashirirye. Mama yaje yarakaye, ahita ansukaho umuriro ku maguru.”

Nyina w’umwana avuga ko umuhungu we yari asanzwe yari yadukanye ingeso yo kwiba, ingingo yatumye afatwa n’uburakari, akamuhana bikabije.

Ati ” Namubwiye ngo ateke ibishyimbo, nari mfite 600 gusa ariko nagiye kumva abaturanyi bavuga ko byanutse. Naraje mukubita umugeri, agwa hasi mumenaho umuriro.”

Umuyobozi muri ako gace avuga ko uyu mwana yahishwe munsi y’igitanda, kumubona bikaba ingorabahizi. Ati ” Nramubwiye nti njyewe ndi umuyobozi, ndinjiramo ku ngufu. Nasanze umwana yaramushyize munsi y’igitanda.”

Abaturanyi be bavuga ko bamaganye ibi bikorwa by’ubugome, bakemeza ko iki gihano gikabije.

Videow: https://www.instagram.com/p/CKTw7gVBSAU/

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *