Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2017, Visi Perezidaw’u Buhinde Shri M Hamid Ansari yasuye urwibutso rwa Gisozi rushyinguwemo imibiri y’abazize jenoside yo muri Mata 1994, aho yabashije kwibonera amwe mu mateka yaranze u Rwanda mu bihe byashize.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]


Mu butumwa yatanze, uyu muyobozi yasabye abanyarwanda gukomeza kurangwa n’imbaraga mu kubaka igihugu binyuze mu bumwe n’ubwiyunge nk’uko babitangiye.

Yanavuze ko ibyo yiboneye azabizirikana ku giti cye ndetse akanabigeza ku baturage bo mu gihugu cye yari ahagarariye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Uyu muvobozi Shri M Hamid Ansari ari mu Rwanda guhera ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gashyantare, iki kikaba ari kimwe mu bikorwa bikubiye mu butumwa be mu Rwanda aho agomba no gusura kaminuza y’u Rwanda, Sena n’ibindi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


