Vital Kamerhe arifuza ko RDC, u Rwanda na Uganda bigirana ibiganiro birimo ukuri

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’ishyaka UNC rikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Vital Kamerhe, arifuza ko igihugu cye cyagirana ibiganiro birimo ukuri n’abaturanyi babiri: u Rwanda na Uganda ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko M23.

Ni igitekerezo kigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuvugizi wa Kamerhe, Michel Moto Muhima, kuri uyu wa 5 Ukwakira 2022.

Moto asobanura ko Kamerhe kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 28 Nzeri, yakoreye urugendo rw’amahoro mu burasirazuba bw’igihugu rwahawe izina rya ‘Tournée Amani’, agirana ibiganiro n’abahatuye hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke kibugarije.

Uyu Muvugizi kandi yasobanuye ko Kamerhe yahuye na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, umuyobozi wa misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu, Bintou Keita, ‘umudipolomate wubashywe’ Olusegun Obasanjo, abadipolomate bahagarariye iki gihugu n’abandi batanga umusanzu mu gukemura iki kibazo.

Kamerhe asanga uburyo bwo gukemura iki kibazo bwashingira ku biganiro by’inyabutatu byahuza RDC, u Rwanda na Uganda kuko abona gishingiye kuri ibi bihugu bitatu.

Moto yabisobanuye ati: “Icyifuzo cya Perezida wa UNC kirashinga agati ku gukenerwa kw’ibiganiro birimo ukuri hagati y’ibihugu birebwa n’ikibazo, ni ukuvuga RDC, u Rwanda na Uganda. Ibi bihugu bitatu bikoze mpandeshatu irimo M23.”

Uyu munyapolitiki abona muri iki kibazo hakenewe ihame ryo guharanira guturana neza no kubahirana ubusugire hagati y’ibihugu bihurira by’umwihariko mu miryango imwe ihuza akarere, bigakorana nk’uko intoki eshanu zihuriye ku kiganza kimwe zunganirana, hakabaho kandi kurwanya ibikorwa by’urugomo byibasira abantu ndetse n’ivanguramoko.

Icyifuzo cya Vital Kamerhe gishimangira icyo Umunyamabanga Mukuru wa UN, Antonio Guterres aherutse gutanga tariki ya 18 Nzeri, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ba France 24 na RFI.

Guterres we yasobanuye ko impamvu ibi bihugu bitatu bikwiye kugirana ibiganiro, ari uko buri cyose gifite umutwe witwaje intwaro ukirwanya, ukorera mu burasirazuba bwa RDC. Yakomoje kuri FDLR, ADF na M23.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Vital Kamerhe arifuza ko RDC, u Rwanda na Uganda bigirana ibiganiro birimo ukuri
    Ikizwi nuko Kamerhe ari “Muyibi” (umujura). Ni icyasha azahorana kugeza apfuye yakuye ku kuba yaraviduye isanduku ya Leta mucyo bise “Projet des 100 jours”.

  2. Vital Kamerhe arifuza ko RDC, u Rwanda na Uganda bigirana ibiganiro birimo ukuri
    Ikizwi nuko Kamerhe ari “Muyibi” (umujura). Ni icyasha azahorana kugeza apfuye yakuye ku kuba yaraviduye isanduku ya Leta mucyo bise “Projet des 100 jours”.

  3. Vital Kamerhe arifuza ko RDC, u Rwanda na Uganda bigirana ibiganiro birimo ukuri
    kwitwumujura nukuri birahabanye vital nuwogushigikirwa.

    1. Vital Kamerhe arifuza ko RDC, u Rwanda na Uganda bigirana ibiganiro birimo ukuri
      uwomuvandimwe.aravuga.ukuri.bakwiye.kuvugisha.ukuri

    2. Vital Kamerhe arifuza ko RDC, u Rwanda na Uganda bigirana ibiganiro birimo ukuri
      uwomuvandimwe.aravuga.ukuri.bakwiye.kuvugisha.ukuri

    3. Vital Kamerhe arifuza ko RDC, u Rwanda na Uganda bigirana ibiganiro birimo ukuri
      Gushyigikirwa mu bujura se? N’iyo mushyikirano ashaka, yaba ashaka kugira icyo ayibamo!

    4. Vital Kamerhe arifuza ko RDC, u Rwanda na Uganda bigirana ibiganiro birimo ukuri
      Gushyigikirwa mu bujura se? N’iyo mushyikirano ashaka, yaba ashaka kugira icyo ayibamo!

    5. Vital Kamerhe arifuza ko RDC, u Rwanda na Uganda bigirana ibiganiro birimo ukuri
      Njyewe nta munyapolitiki wa RDC mbona mizima, nibakomeze bahembye ibirundo byamadolari naho abaturage bo bari gupfa,…

    6. Vital Kamerhe arifuza ko RDC, u Rwanda na Uganda bigirana ibiganiro birimo ukuri
      Njyewe nta munyapolitiki wa RDC mbona mizima, nibakomeze bahembye ibirundo byamadolari naho abaturage bo bari gupfa,…

  4. Vital Kamerhe arifuza ko RDC, u Rwanda na Uganda bigirana ibiganiro birimo ukuri
    kwitwumujura nukuri birahabanye vital nuwogushigikirwa.

  5. Vital Kamerhe arifuza ko RDC, u Rwanda na Uganda bigirana ibiganiro birimo ukuri
    Uyu niwe munyapolituki ugite ybwenge.
    Abashaka intambara bashibora kwisanga mu gihe intambara yakomeza batagishiboye ibiganiro.

    Intambara iraesenya ntiyubaka.

  6. Vital Kamerhe arifuza ko RDC, u Rwanda na Uganda bigirana ibiganiro birimo ukuri
    Uyu niwe munyapolituki ugite ybwenge.
    Abashaka intambara bashibora kwisanga mu gihe intambara yakomeza batagishiboye ibiganiro.

    Intambara iraesenya ntiyubaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *