Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakiriye Vital Kamerhe nyuma yo kuva mu buroko baraganira.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo Kamerhe wahoze ari Umuyobozi w’Ibiro bya Tshisekedi yarekuwe, nyuma y’imyaka ibiri afungiye muri Gereza ya Makala i Kinshasa.
Yafunguwe nyuma yo kugirwa umwere ku cyaha cyo kunyereza amafaranga ya gahunda yari yariswe iy’ ‘Iminsi 100’ ya Perezida Tshisekedi yari akurikiranweho.
Aba bombi kuri uyu wa Kabiri ni bwo bongeye guhurira i Kinshasa.
Kamerhe nyuma yo guhura na Tshisekedi yavuze ko yibona nk’umwenegihugu witeguye gukomeza gukorera abaturage bagenzi be.
Radio Okapi yatangaje ko yamwijeje gukomeza kumushyigikira no kumubera inkoramutima, anamwizeza gushimangira ubufatanye mu bya Politiki biciye mu mashyaka yabo, UPDS na UNC.
Vital Kamerhe yarekuwe mu gihe Uburasirazuba bw’igihugu cye bwugarijwe n’ikibazo cy’umutekano muke. Yavuze ko ashyize imbere gahunda yo gushakira umuti iki kibazo hifashishijwe inzira ya Gisirikare, dipolomasi n’ubutabazi.
Uyu mugabo kandi yanakomoje kuri gahunda y’iminsi 100 yamufungishije, avuga ko hari byinshi yagezeho mu gihe cy’amezi icyenda n’ubwo yari akurikiranwe n’amategeko.
Yavuze kandi ko mu myaka ibiri yari amaze muri gereza yize kwihangana, gukomera no kwizera Imana.





