Volleyball: Mutabazi ukinira ikipe y’igihugu yaburiye i Dubai

Sangiza iyi nkuru

Mutabazi Yves ukinira ikipe y’u Rwanda ya Volleyball biravugwa ko amaze icyumweru kirenga aburiwe irengero, i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) aho yakiniraga.

Umunyamukuru wa siporo, Sam Karenzi yamenyesheje inzego zirimo Minisiteri ya Siporo iby’ibura ry’uyu mukinnyi ati: “Umuryango wa #YveMutabazi ukina i Dubai uhangayikijwe cyane no kuba amaze icyumweru kirenga yaraburiwe Irengero! Amashusho @FINEFmRwanda ifite agaragaza ko munzu ye habereye ibisa n’imirwano mbere yuko aburirwa irengero!”

Mu ifoto (screenshot) yafashwe, biragaragara ko mbere y’uko Mutabazi abura, yabanje kubariza ku mbuga nkoranyambaga niba hari uwamufasha gutaha mu Rwanda. Ati: “Nshaka kujya mu rugo.” (Yongeraho ibendera ry’u Rwanda)

Igitangazamakuru cy’igihugu (RBA) kivuga ko Ambasade y’u Rwanda muri UAE yamenye amakuru y’ibura rya Mutabazi, kandi ko ishyize imbaraga mu kumushakisha.

Mutabazi wigaragaje cyane mu irushanwa ry’ibihugu bya Afurika rya Volleyball ryabereye mu Rwanda mu 2021, yari asanzwe akinira ikipe y’i Dubai yitwa Hatta Club, akaba yarasinye na yo amasezerano y’umwaka umwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *