vuba turashyiraho iherezo ku butegetsi bwa Tshisekedi-Coroneille Nangaa

Sangiza iyi nkuru

Coroneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma akaza kwitandukanya n’ubutegetsi, yavuze ko ihuriro ayoboye rigiye gushyira akadomo ku buyobozi bwa Tshisekedi.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yahaga ubutumwa ingabo za SADC, azibwira ko n’ubwo zaje kwifatanya na Guverinoma ya Kinshasa bitazabuza ko Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) rishyira iherezo ku butegetsi bwa Perezida Tshiseked.

Yagize ati” Turizeza SADC n’Ingabo zayo ko tuzi neza imikoranire yabo na leta ya Kinshasa kandi vuba turashyiraho iherezo ku butegetsi bwa Tshisekedi.”

Ni mu gihe izi ngabo za SADC, zoherejwe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, hagati mu kwezi K’Ukuboza 2023, aho zaje gufasha FARDC n’abambali bayo kurwanya umutwe wa M23.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru cya Daily Maverick, umuvugizi w’Ingabo za Afrika y’Epfo, Barabara Lopi, yavuze ko Misiyo y’Ingabo za SADC, yatangiye tariki ya 15/12/2023, kandi ikigenderewe ni ugufasha leta ya Kinshasa guhashya umutwe w’inyeshamba wa M23.

Nangaa avuga ko icyo abona ingabo za SADC zikwiye gukora Ari ugufasha abaturage barenganyijwe n’ubutegetsi bwa Tshiseked , bitaba ibyo ibintu bikazahindura isura.Ibi yabaye nk’ubihuza no kuba uyu Perezida wa RDC yaragambaniye Ingabo za EAC akazirukana kandi zari zatangiye kugarura amahoro mu duce zabarizwagamo.

Nyuma yo gushinga umutwe wa AFC awushingiye muri Kenya, kuri ubu Nangaa arimo kubarizwa mu gice cya Kivu y’Amajyaruguru aho akomeje gukurikirana ibikorwa by’iri huriro ryihuje n’abarwanyi ba M23.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. vuba turashyiraho iherezo ku butegetsi bwa Tshisekedi-Coroneille Nangaa
    Harya Corneille nanga we ko avuga ko FATSHI atatowe ngo tyagiranye amasezerano na kabila bamuha amajwi ya FAYULU ubwo we hari uwamwizera kandi ariwe wari perezida wa komisiyo y”amatora. azabanze asabe abakongomani imbabazi kuri icyo gikorwa yakoze kitarimo ubunyangamugayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *