Vumilia wakiniye Amavubi yapfuye ari kubyara

Sangiza iyi nkuru

Vumilia Aline wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda ndetse n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abari n’abategarugori, yapfuye ari kubyara.

Inkuru y’urupfu rwa Nyakwigendera usanzwe ari mushiki wa Mwemere Ngirincuti ‘Sebanani’ na we wakiniye Amavubi y’u Rwanda, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nzeri.

Vumilia Aline amakuru avuga ko yaguye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse umwana yabyaraga na we akaba yapfuye.

Vumilia yakiniye amakipe anyuranye arimo AS Kigali y’abagore (AS Kigali WFC) na Kabuye WFC, cyo kimwe n’ikipe y’Igihugu y’abagore.

Usibye kuba avukana na Mwemere, ni n’umuvandimwe wa Kitumaine Diane na we wakinnye umupira w’amaguru mbere yo gupfa muri 2019.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Abatoza ba APR FC na Chairman bahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda
    abaotoza dushaka ntabwo ari abo gutwara igikombe cya championat, turashaka abageza ikipe muri championsleague byibura muri 1/2 finale. naho kuza kutubeshya za CV batagira non

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *