Waba uzi uturere two ku Isi bita utw'urupfu “Triangle de la mort ” kubera amakimbirane aduhoramo ?

Sangiza iyi nkuru

Bamwe bati iyi ni Yerusalemu idashobora kugabanywamo uduce
– Abandi bati Ikiyaga ni Niassa si Malawi
– Undi ati, ko Falks Islands ziyoborwa na UK, Migingo Island yabananije iki
Iyi si dutuye igabanijemo imigabane 5, Muri iyo migabane ariko nayo hagabanijemo uturere [ sub-regions ] tuba dufite amateka yatwo yihariye amenshi meza n’andi mabi ariko usanga tuba twishangije.
Aya mateka y’Akarere aka n’aka agira ingaruka ku buzima bwa buri munsi abagatuye n’abakagenda bahura nazo . Ushobora gusanga akarere aka cyangwa kariya kihariye umubare w’abakerarugendo munini kurusha utundi!
Nk’uko wanasanga akandi kihariye isoko ry’intwaro n’ibibunda bya rutura kurusha utundi ku isi, ni ibisanzwe .
Nihamwe unasanga hari ahiganje umubare w’impunzi kurusha ahandi.
Muri urwo rwego rero Bwiza.com yifuje kubasangiza ho gato tumwe mu turere tugize isi usangamo uduce twokamwe n’amakimbirane yaba amakimbirane y’ imbona nkubone [ Opened Conflict Zones ].
Ahandi ho ugasanga hari amakimbirane ariko abaho barahisemo kuyatsikamira baba bakoresheje ububanyi n’amahanga cyangwa ukubahana gushingiye ku mbaraga za buri ruhande rwiyumva mu kibazo bituma ntawutinyuka gusomborotsa undi yikanga ingaruka mbi zakurikiraho!

  1. Akarere ka Afurika gakikije ikiyaga cya Tchad

Aka ni akarere gahoramo intambara zishingiye ku myumvire y’iyobokamana ariko usanga harimo n’impamvu za politiki ziba zibyihishe inyuma.
Ikiyaga cya Tchad kizengurutswe n’ibihugu 3 aribyo Niger , Nigeria na Tchad nyirizina.
Aha rero niho uzasanga ya mirwi y’iterabwoba nka Boko Haram irwanira mu misozi n’ibibaya bikikije iki kiyaga cyari kinini Ku buso bwa 25.000 m² mbere ya 1983 ariko kikaza gukama kugeza ubwo ubu kibarizwa Ku buso bwa 1,350 m²!
Aha kandi niho uzasanga Operations zikaze zihuriweho n’amahanga afite ibisirikare bikomeye nka Operation Serval yaje kuvamo izindi zikaze Barkhane iyobowe n’Abafaransa ihuriweho n’ibihugu twavuze haruguru wongeyeho Ubufaransa.
N’ubwo kandi umutwe wa Boko Haram ariwo uvugwa cyane, aka karere kabamo n’ indi irwanira mu majyaruguru ya Mali ahitwa za Kidal ivuga ko iharanira ubwigenge bw’Akarere kagwiriyemo ubwoko bw’Aba Touaregs.
Perezida Ibrahim Bouhari Wa Nigeria yiyamamaza kuri ya manda ariho yari yararahiriye kurimburana n’imizi uyu mutwe Wa Boko Haram ariko ibigaragara ni uko yashobewe kuko na ba bakobwa no muli Lycée ya Chibok bamunaniye kubabohoza.
Uwavuga ko nta herezo ry’amakimbirane abera muri aka Karere na magingo aya ntiyaba akabije bituma kaboneka mu maso ya benshi nk’agahora mu ibara ritukura nk’ahantu hahora hatutumba intambara zikomeretsa kandi zigahitana benshi!
Mbega ni inguni yuzuyemo imfu izihitana imbaga kuri iyi si ya Rurema.

  1. Akarere ka Badme gahuza imipaka ya Ethiopia Na Eritrea

Badme ni intara ibi bihugu kimwe muri byombi kiyitirira. Badme yateje amakimbirane yasize umugani hagati ya Eritrea na Ethiopia kuva mu 1998-2000!
Iyi ntambara ntiyari yoroshye namba kuko binavugwa ko iri mu ntambara zahitanye abantu benshi muri Afurika .
Ibi byanazanye icyuho cy’abagize itsinda ry’igitsinagabo bayitikiriyemo bivugwa ko uretse nka Ethiopia isanzwe ifite umubare w’abaturage benshi, kuri Eritrea na n’ubu abasore bayiguyemo basize icyuho gikaze mu baturage bayo usanga abagore barusha ubwinshi abagabo.
N’ubwo kugeza magingo aya bivugwa ko Urukiko Nkemurampaka rwa Loni zishingiye Ku mipaka hagati y’ibihugu [ International Court Of Arbitration ] rwanzuye ko Badme isubizwa cyangwa ikomoka kuri Eritrea na n’ubu Ethiopia nyacyo yabikozeho bisobanuye ko na n’ubu intambara ikihanuka .
Mu kwezi kwa 6 uyu mwaka ibi bihugu byararasanye mu ntambara itaramaze n’amasaha 48 ariko yatikije imbaga Ku mpande zombi zihafite ibitwaro bikaze n’ingabo uruhuri zihira ziryamiye amajanja !
Aka ni akarere utapfa kwizera umutekano wako isaha iyo ariyo yose intambara iba ishobora kwaduka rukesurana .
Girma Asmeron Tesfay uhagarariye Eritrea muri Lonu aherutse gushinja Ethiopia gusomborotsa intambara igamije kuburizamo umwanzuro w’Urukiko rwa The Hague wo gusubiza Badme Eritrea.
Ariko Tekda Alemu, Ambassadeur Wa Ethiopia muri New York yahise amutera utwatsi ndetse aganira na VOA yatangaje ko nta nyungu bafite yo kurwana na Eritrea agahugu kahoze ari intara yabo !

  1. FalkLand Islands ibirwa bya Argentina Ubwongereza bwigaruriye

Falkland ni ibirwa byitirirwa Ubwongereza biherereye kuri 940 km² uvuye Londres na 450 km² uturutse kuri Argentine mu nyanja y’Amajyepfo ya Atlantica.
Ahagana mu 1983 nibwo uwari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Madame Margaret Thatcher yatanze amabwiriza ku ngabo z’Abongereza gufata no kurinda iki kirwa nk’ubutaka bwabwo hanahise hakurikiraho Referendum yaje kwemeza ku ijanisha rya 93% by’abahatuye kwigumira Ku Bwongereza .
N’ubwo bimeze bityo ariko Argentine ihora ikubita agatoki Ku kandi n’ubwo yarushijwe ingufu za Gisirikare na Londres !
Uwavuga ko naho hahora hanuka urupfu ntiyaba abeshye namba bituma abantu bahigengesera ariko atari cyane kubera ijambo Ubwongereza bufite ku isi .

  1. Akarere ka Kashmir Ubuhinde buhuriraho na Pakistan

Kashmir ni intara iherereye hagati ya Pakistani na India .
Iyi ntara niyo ntara ifite ikimbirane rihanganishije umubare w’Abasirikare benshi kw’isi ya Rurema .
Byashoboka ko hagati ya Korea zombi iyo Hepfo na ruguru naho harundanyije abasirikare n’ibitwaro bya karahabutaka ariko Kashmir iraharusha nta kabuza.
Biravugwa ko India ifite abasirikare 500.000 na Pakistani ikagira abangana batya bahora barikanuye ku mupaka ureshya n’ibirometero bisaga [1000 km² ] .
Kuri uyu mupaka w’ubutaka kandi hubatseho urukuta rw’insinga zabugenewe ukomeye nyamara ntibubuza gukozanyaho kwa hato na hato mu dutero kenshi tuba tuyobowe n’intagondwa z’Aba Kashmir zo ku ruhande uri cyangwa ruriya .
Inzego z’iperereza kandi za buri gihugu kimwe muri ibi bihuriye kuri Kashmir usanga kiba gitegura udutero n’udukorwa tw’iteshamutwe ku kindi [Insurgence and sabotage].
Mu Ntambara zikaze zahuje ibi bihugu byombi zaba intambara zeruye cyangwa iziteruye havuzwemo ko zasigiye ibi bihugu kwiyubaka mu bitwaro bya kirimbuzi [ Nuclear Weapon Capability ] .
India na Pakistani ubu ni bimwe mu bihugu bike bitunze ibitwaro bya Kirimbuzi.
Kimwe gihora gicunga ikindi Ku jisho ntabyo kuvuga ko hari kimwe muri ibi bihugu kifuriza ikindi kubaho byaba ari ukubeshya .

  1. Akarere k’ibiyaga bigali bya Afrika

Aka ni akarere buri wese azi ko ku Isaha Ku yindi haba hashobora kurota intambara ikaze zaba izishingiye Ku dutsiko tw’imitwe irwanya za leta agize aka Karere cyangwa se n’intambara yarota hagati y’ibihugu byashyamirana .
Ibiyaga bigari kandi bibarurwamo imitwe yitwara gisirikare itabarika irimo nka ADF-Nalu urwanya Uganda ugakorera muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo .
ADF-NALU kandi niwo mutwe ushinjwa kwica abantu mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Beni.
Uyu mutwe wiyongeraho za Nyeshyamba za FDLR ziregwa gusiga zikoze jenoside mu Rwanda mu 1994, izi nyeshyamba kandi zivugwaho kuyogoza Uburasirazuba bwa Congo mu mashyamba ya DRC cyane cyane Kivu ya Ruguru n’Amajyepfo .
Uwavuga kandi ko kubera gukemura ibibazo abakongomani bavuga Ikinyarwanda bagica hejuru , aka Karere kazamara igihe kinini mu rungabangabo rw’umutekano muke ntiyaba abeshye .
Uhereye Ku masezerano umutwe Wa CNDP wayoborwaga na General Laurent Nkunda-Mihigo kuwa 23.03.2016 ukageza ku yandi yasinywe Nairobi Ku wawusimbuye wanahise witirirwa amatariki tuvuze haruguru ukageza none.
Bigaragara ko iyi mitwe na nubu igifite igihagararo rwihishwa ko kandi isaha yose ishobora kwubura intwaro ntagikozwe kugira ngo ibiba bikubiye muri ayo masezerano byubahirizwe.
Nk’ubu hiyongereyeho n’u Burundi bufite ikibazo kitoroshye cyatumye bugira impunzi zisaga ibihumbi 300.000 mu Karere.
Ikibazo cya Sudan y’Epfo nayo ibarizwa mu Karere k’Ibiyaga bigari gisa n’icyafashe indi ntera nyuma y’aho imirwano yuburiye muri Juba aho amasezerano ya Addis-Ababa hagati y’abari bashyamiranye asa naya mizwe n’ingoma!

  1. Agace ka Crimea n’Inyanja y’umukara

Aka ni agace kari hagati ya Ukraine Na Russia. Crimea ubusanzwe yabaga muri Ukraine ariko igaturwa n’abaturage bafite inkomoko muri Russia .
Nyuma y’aho Russia igiriye amakimbirane na Ukraine abanya Crimea babinyujije muri Referendum bihitiyemo kwiyomeka kuli Russia nyuma y’intambara zikaze Kiev yararekuye Russia irakisubiza.
Icyambu ya Sevastopol kiri Ku nyanja y’umukara
ni kimwe mu byambu bisatira Amazi mpuzamahanga Russia yemera itashoboraga kwiteshwa namba .
Aha hantu kandi higeze kurasirwa indege Boeing ya Kompanyi y’Abanya-Malaisie ihitana benshi n’ubwo ntacyo amaraporo yakurikiyeho yagaragaje.
Aka gace niko abantu bavuga ko gakabije gutera ubwoba isi kuko amakimbirane aberayo akurura ibihangage nka Russia NATO ndetse na USA kandi aba nabo bakaba baba bashotora Russia ngo bumve ikiyivamwo
7.Akarere ka Turkiya Na Syria
Mu myaka itambutse abantu bakunze kumva ibyo amakimbirane ya Irak n’abayirwanya ariko intambara zishingiye Ku myemerere kenshi usanga ibogamiye Ku idini ya Islam n’andi ayishamikiyeho kimwe n’andi madini ya ki Orthodox cyangwa ya Kiyahudi .
Amajyaruguru ya Irak ahana imbibi na Turkiya akaba afite umwihariko wo gufumbikira inyeshyamba z’aba Kurdes za PKK mu by’ukuri ziba zirebana ikijisho na Leta ya Ankara .
Kuri ubu twandika iyi nkuru Turkiya iri kurwana inkundura muri Operation yiswe Euphrate igamije kwirukana cyangwa kwigizayo abayirwanya.
Ukuba Iran na Saudi Arabia bahora barebana ikijisho kubera Iran igendera kumyemerere ya gi Shiya no kuba Saudi Arabia iba ishyigikiye iremeshangiro ry’imyumvire ya gi Sunnites kubera ibyo byose rero kuvuga ko amakimbirane no kwicana bizarangira muri aka Karere gashobora no guhuriramo amahanga yandi y’ibihangage nka NATO ku ruhande rwa Turkiya ndetse na Russia ku ruhande rwa Iran na Syria si inzozi za hafi.
Aka Karere uwavuga ko ariko gateye ubwoba gusumba nabwo ntiyaba abeshye ari nayo mpamvu tuhita mu mfuruka z’urupfu umuntu ataba abeshye!

  1. Akarere ka Yeruzalemu umurwa uhuriweho n’ibihugu 2!

Yerusalemu ,Urusalima , City Of Peace cyangwa Umurwa w’Amahoro ni inyito wakwita Yerusalemu kandi ntube uciye kure n’ukuri kuko aribwo busobuno bwimbitse bw’ijambo cyangwa izina ubwaryo .
Kuva mu 1948, Israel yabona ubwigenge, hanyuma no kuva nyuma y’intambara y’iminsi 6 Israel yahise yigarurira agace ka Yerusalemu y’uburasirazuba.
Aka gace ka Yerusalemu ubwo kahise kaba Umurwa mukuru Wa Israel udahinduka mu mvugo ya kiyahudi bagira bati
[Jerusalem Undivided City of Israel – Israel Indivisible Capitale d’Israel].
Uyu muji kandi Wa Israel niwo ukorerwamo na;
-Minisitiri w’Intebe
-Icyicaro cy’Inteko Nshingamategeko [ Knesset]
-Jewish Museum ifatwa nk’Ikigo gikomeye cya Israel
-Urukiko rw’Ikirenga
-Presidence ya Israel .
Iyo winjiye muri Yerusalemu kandi wakirwa na bimwe mu biranga amateka by’uyu muji byiganjemo ibi bikurikira :
-Temple Mount, Dome Of The Rock , Garden Tour , Western Wall, Church of Holy Sepulchre hamwe n’Umusigiti Wa 3 kw’isi Al-Aqsa uza kuri uwo mwanya nyuma ya Meccah na Medina byo muri Saudi Arabia.
Hakurikijwe amabarura yo muri 2011 Yerusalemu ituwe n’Abayahudi 497,000 bari bahwanye na 62%, Abasilamu 281,000 bahwanye Na 35% ndetse n’Abakirisitu 14.000 bahwanye Na 2% ndetse na 9000 batagira aho babarirwa bahwanye na 1%!

  1. Akarere k’ikiyaga cya Niassa gaherereye hagati Tanzania Na Malawi .

Tanzania ihora ikimbirana Na Malawi ndetse kugeza aho bashatse no gukozanyaho .
Malawi yaje gufata icyemezo cyo kwita iki kiyaga, Ikiyaga cya Malawi bukeye Tanzania nayo ihita ifata umwanzuro wo gushushanya ikarita yagaragazaga Iki kiyaga nk’agace hafi ya kose k’amazi yayo.
Magingo aya ikibazo kiri mu rwego rwa Diplomasi ariko Tanzania yagaragaje agatuza k’imbaraga hejuru yuko irusha igisirikare gikomeye Malawi .
Umwana wese wa Malawi avuka yigishwa ko Tanzania yabatwariye amazi ko kandi aya mazi agomba kugarukira igihugu cyabo yewe n’Ingabo zitozwa gukunda igihugu amasomo yose ashingira ku kuba ikiyaga cya Malawi kigomba kugarukira igihugu cya Malawi.
Rejoice Shumba, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Malawi aherutse gutangariza Malawi24 ko Leta ya Malawi yandikiye Guverinoma ya Tanzania iyisaba gutanga ibisobanuro Ku ikarita nshya Tanzania yakoze igaragaza ukwikubira kw’amazi y’iki kiyaga gihoza amakimbirane hagati y’ibi bihugu byombi n’ubwo Tanzania yo yinumiye kugeza magingo aya.
Isi rero igomba guhaguruka ikareba impamvu aha naha hahora muzunga. Ubutaha tuzabagezaho ahantu ushobora kwisanzura ku isi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Eugene David/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *