Wagira ngo Kayumba yafashe bugwate Afurika y’Epfo- Depite Ruku Rwabyoma

Sangiza iyi nkuru

Umudepite mu nteko y’u Rwanda, John Ruku-Rwabyoma, avuga ko Kayumba Faustin Nyamwasa yafatwa nk’ipfundo ryatumye igihugu cye kibana nabi na Afurika y’Epfo mu byo we yagereranyije n’aho harimo gufata bugwate.

Iyi ntumwa ya rubanda yatangarije The Eastafrican ko Kayumba wabaye umugaba mukuru w’ingabo mu Rwanda, ari we pfundo ry’ibibazo byagiye bituma habaho kurebana nabi hagati y’ u Rwanda na Afurika y’Epfo.

Depite Rwabyoma ati ” (…) Wagira ngo Kayumba Nyamwasa yafashe bugwate Afurika y’Epfo. Ni impunzi yahunze igihugu ndetse ashinga umutwe w’iterabwoba.”

Rwabyoma ibi yabigarutseho ubwo yagiraga ibyo avuga ku ngingo yo kuba u Rwanda na Afurika y’Epfo bari mu biganiro bishobora gukemura bimwe mu bibazo by’imibanire mibi.

Hari amakuru nk’ uko The Eastafrican yabigarutseho, ko impande zombi zirimo abadipolomate n’abahagariye ubutasi, ku matariki ya 6 na 7 Kamena, bahuriye mu nama yabaye mu muhezo, bakagira ibyo baganira.

Mu bivugwa ko u Rwanda rwifuza, harimo kongera kwemerera guha Viza Abanyarwanda basanzwe bajya muri Afurika y’Epfo. Izi zari zarahagaritswe gutangwa kuva muri Werurwe 2014.

Akimara kujya ku butegetsi, Cyril Ramaphosa, yari yavuze ko ibibazo bya Viza bigiye gukemuka, gusa imyaka yarirenze nta kintu kirakorwa.

Ikindi ni uko abahunze u Rwanda babuzwa kujya mu bikorwa birurwanya byaba ibya politiki cyangwa ibyo kwitwaza intwaro.

Umubano w’ u Rwanda na Afurika y’Epfo umaze igihe utameze neza. Kayumba Nyamwasa utungwa agatoki nk’umwe mu batuma uzamba yakunze guhakana ko nta gikorwa akorera ku butaka bw’aho yahungiye cyahungabanya u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Wagira ngo Kayumba yafashe bugwate Afurika y’Epfo- Depite Ruku Rwabyoma
    Ikibazo nyamukuru ni urupfu rwa Karegeya. Imbarutso ni ba Kiririsi batumwe n’ubutegetsi. ibyo nibyo nyirabayazana. Simbona impamvu Kayumba agarukwaho n’ubwo nabyo byagombye kuba impamvu ihagije mu gihe SA yerekanyeko yavogewe. Kuki rero twahunga ibyo dukora, tukabigereka ku bandi?

  2. Wagira ngo Kayumba yafashe bugwate Afurika y’Epfo- Depite Ruku Rwabyoma
    Ikibazo nyamukuru ni urupfu rwa Karegeya. Imbarutso ni ba Kiririsi batumwe n’ubutegetsi. ibyo nibyo nyirabayazana. Simbona impamvu Kayumba agarukwaho n’ubwo nabyo byagombye kuba impamvu ihagije mu gihe SA yerekanyeko yavogewe. Kuki rero twahunga ibyo dukora, tukabigereka ku bandi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *