Umusore witwa Victor Bills kuri Instagram yatangarije inshuti ze ko Se umubyara yapfuye, inkuru avuga ko ari nziza kandi ko amushimiye kuba apfuye. Umusore ukora mu nzego z’urubyiruko muri Nigeria, yatangaje ko Se yari imburamumaro bityo ko urupfu rwe ari ikibi bakize. Mu byishimo byinshi ati ” Ruhukira mu mahoro data w’imburamumaro. Bwa nyuma na nyuma ikibi kituvuyemo. Turishimye kuba tukubonye upfa.” Abamkurikiye bamubajije icyo yari asanzwe apfa na Se, niba hari ikibi yamukoreye kugira ngo amubike bene ako kageni. Ntacyo yasubije kuri iyi ngingo.



