Abasirikare 54 bo muri régiment ya 3415 y’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) batangiye kuburanishwa imbere y’Urukiko rwa Gisirikare rwa Goma, ruteraniye mu buryo bwihariye i Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru, kuva ku wa Mbere, itariki ya 26 Ukwakira.
Aba basirikare bashinjwa ibyaha birimo ubwicanyi, guta imirimo yabo, gusesagura amasasu n’ibikoresho bya gisirikare, ndetse no kwanga kumvira amategeko.
Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko uzasohoka mu ntangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo.
Nk’uko byatangajwe na Major Dieudonné Kasereka, ushinzwe itumanaho mu Karere ka 34 ka Gisirikare, aba basirikare batawe muri yombi ku wa 20 Ukwakira nyuma y’ibyabereye i Ntoto, mu gace ka Waloa Loanda, hafi y’umupaka na Teritwari ya Masisi.
Ibyo byabaye bivugwa ko byaguyemo abantu babiri, umusirikare umwe n’umusivili umwe, ndetse abandi babiri barakomereka, barimo umusirikare umwe n’umusivili.
Amakuru avuga ko ibi byabaye ubwo habaga amakimbirane hagati y’abasirikare basanzwe n’abashinzwe disipuline mu gisirikare (PM) ubwo bari bagerageje kubabuza kuva mu gace k’imirwano nta ruhushya bahawe.
Major Kasereka yavuze ko mu iburanisha rya mbere ryabaye ku wa Mbere, itariki ya 26 Ukwakira, urukiko rwatangiye rwememeza imyirondoro y’abo basirikare baregwa.
Umwanzuro w’uru rubanza, rurimo kuburanishwa mu buryo bwihuse kuko ibyaha byakozwe bigahita bigaragazwa, utegerejwe mu ntangiriro z’ukwezi k’Ugushyingo.
Ku rundi ruhande, ku itariki ya 1 Nzeri, itsinda ry’abandi basirikare icumi bo muri uwo mutwe nyine ryakatiwe ibihano birimo igifungo cy’amezi icumi ndetse n’imirimo y’agahato, nyuma yo kurasa ku mukuru w’umutwe wabo (company commander).

Inkuru yanditswe na: Denis Nsengiyumva
Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 11,310.

