img-20240106-wa0015.jpg

Wasac yirukanye umushoferi wayishinjaga kumuhemba Frw 11,000

Sangiza iyi nkuru

Ikigo Wasac Group gishinzwe gukwirakwiza amazi, cyirukanye Murwanashyaka Eric wari umushoferi wacyo nyuma y’igihe atakamba avuga ko amezi ahembwa abarirwa muri Frw 11,000 ku kwezi.

Ku wa Kane tariki ya 4 Mutarama ni bwo WASAC yirukanye Murwanashyaka, nk’uko ibaruwa iki kigo cyamwandikiye BWIZA yaboneye kopi ibivuga.

Uyu mushoferi yirukanwe mu gihe yari amaze igihe asabwe gutanga ibisobanuro ku mpamvu yari amaze igihe atajya mu kazi.

Mu busanzwe Murwanashyaka atuye i Mutobo ho mu murenge wa Gataraga w’akarere ka Musanze, gusa akaba yarakoreraga ku Ishami rya WASAC riherereye mu mujyi wa Musanze.

Avuga ko mbere yo kwirukanwa yagombaga kujya ahembwa Frw 173,555 ku kwezi, ariko ko mbere y’uko amugeraho, guhera muri Kanama 2023 WASAC ibanza kumukata Frw 86,778 na Banki yafashemo inguzanyo ikamukata Frw 75,517.

Mu kiganiro yahaye BWIZA mu mwaka ushize, yashinje abakozi bashinzwe imishahara muri WASAC “kumukata amafaranga ku ngufu” nta bwumvikane bwabayeho, bishingiye ku makosa bakoze.

Inkomoko y’iki kibazo ni amafaranga 2,319,509 WASAC ivuga ko yahaye Murwanashyaka muri Gicurasi 2021 n’Ukuboza 2021 nk’imperekeza n’ikinyuranyo cy’imishahara, bishingiye ku iseswa ry’ikigo EWSA yari abereye umukozi.

WASAC yo yavugaga ko Murwanashyaka yahawe aya mafaranga mu gihe yari yarahawe n’andi Frw 4,000,370 nk’imperekeza n’ikinyuranyo ku mishahara; igashimangira ko yibeshye, imwishyura kabiri, na we “ntiyaba inyangamugayo” ngo abivuge.

Byageze aho tariki ya 30 Gicurasi 2023 Umuhumuza Gisèle wayoboraga WASAC yandikira Murwanashyaka, amubwira ko “nk’umukozi tugikorana ntiwagombaga gufata amafaranga inshuro ebyiri kuko wari umaze gufata 4,000,370 Frw watsindiye mu rubanza, bityo rero ukaba usabwa kwishyura 2,319,509 Frw bitarenze 05/06/2023.”

Nyuma yo kumara ukwezi atishyuye aya mafaranga nk’uko yabisabwaga n’umuyobozi w’iki kigo, Murwanashyaka yatangiye gukatwa ku mushahara w’ukwezi tariki ya 30 Kanama 2023.

Byari biteganyijwe ko azamara amezi 26 agikatwa, mu kwa 27 agakatwa Frw 63,281. Byari biteganyijwe kandi ko na banki izaba ikimukata.

Murwanashyaka mu ibaruwa aheruka kwandikira WASAC ayisubiza ku yo yari yamwandikiye Ku wa 28 Ukuboza imusaba ibisobanuro, yavuze ko amafaranga asagura ku mushahara we atamwemerera kujya ku kazi.

Ati: “Aya mafaranga ntiyatuma nkora akazi kuko ntiyavamo itike, kandi nasabye ko nakwimurirwa aho ntajya ntega na byo murabyanga kandi hahari, ari ho Mutobo WTP kuko ni munsi y’urugo rwanjye.”

Uyu mushoferi yunzemo ko nyuma yo gukatwa amezi abiri y’umushahara yasanze ntacyo yasigarana cyatunga urugo rwe; ibyatumye afata umwanzuro wo kudasubira mu kazi.

WASAC mu ibaruwa yamwandikiye ku wa Kane w’iki cyumweru yamumenyesheje ko itigeze inyurwa n’ibisobanuro yatanze, ifata icyemezo cyo “kumusezerera nk’igihano cyo mu rwego rw’akazi.

img-20240106-wa0015.jpg

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Wasac yirukanye umushoferi wayishinjaga kumuhemba Frw 11,000
    Rubanda ni bagashiramanga ka Ntibazirikana! Aratinyuka ata akazi adasezeye kweri?
    Arirukanywe kd n’ Amafaranga azayishyura kuko bamurege azava mu mitungo ye ku ngufu.

    Nta soni!!!?
    Ndi umugore we nashaka iminyafu nkamutsibagura kuko icyi kemezo si icy’ umugabo ufite inshingano mu rugo.

    Nge ndamugaye kd na we yigaye. Nta bwo umugabo akemuza ikibazo ikindi. Abagabo Aradusebeje mba Ndumwambi.

  2. Wasac yirukanye umushoferi wayishinjaga kumuhemba Frw 11,000
    Rubanda ni bagashiramanga ka Ntibazirikana! Aratinyuka ata akazi adasezeye kweri?
    Arirukanywe kd n’ Amafaranga azayishyura kuko bamurege azava mu mitungo ye ku ngufu.

    Nta soni!!!?
    Ndi umugore we nashaka iminyafu nkamutsibagura kuko icyi kemezo si icy’ umugabo ufite inshingano mu rugo.

    Nge ndamugaye kd na we yigaye. Nta bwo umugabo akemuza ikibazo ikindi. Abagabo Aradusebeje mba Ndumwambi.

  3. Wasac yirukanye umushoferi wayishinjaga kumuhemba Frw 11,000
    Uyu mukozi ni inyangabirama yari akwiriye kwirukanwa ni unwanbuzi. Gute umukoresha wawe aguha amafaranga by mistake ukayifunga kdi ntushake nokuyamusubiza!, Ese ko twese tuzi struggle zisabwa kugiraubone credit amafaranga angana kuriya yahawe nka credit itagira inyungu byo ntibyakabaue Ari ishimwe yakabaye yitura umukoresha we?, Hanyumase amafaranga ko yayafashe aho yayashize ntanyubgu ayabonsmo? Leta igize abakozi batekereza gutya ntabwo yatera imbere rwose. Bakoze kumusezerera.

  4. Wasac yirukanye umushoferi wayishinjaga kumuhemba Frw 11,000
    Mwese muravuga ibyo mutazi ubutabera buzabikemura ukuri kwikikibazo kuzajya ahagaragara mwibazako gutanga inguzanyo itungukase ko arimpuhwe yagiriwe ?abantu biba igihugu barangiza ngo rubanda rugufi ngo nirwishure ibimenyetso byose biraharo bizatinda ariko abajura bazagaragara

  5. Wasac yirukanye umushoferi wayishinjaga kumuhemba Frw 11,000
    Nyangabirama ziraho ziri kd ikinyoma kiratinda ariko ntigihera

  6. Wasac yirukanye umushoferi wayishinjaga kumuhemba Frw 11,000
    Ariko muzingo kumuha inguzanyo itunguka byaba arimpuhwe Bari bamuririye cg haribanga Bari baziranyeho?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *