Bwiza
ads

Wazalendo zikomye ibitangazamakuru byo mu Rwanda kubera dosiye ya Muhindo Nzangi

Amakuru•
Bénjamin BABOU
By Bénjamin BABOU
•Kuwa Gatandatu, 24 Ukwakira 2026 saa 09:32
Iminota 2 yo gusoma
Wazalendo zikomye ibitangazamakuru byo mu Rwanda kubera dosiye ya Muhindo Nzangi

194400

Imitwe ya Wazalendo yo muri Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaganye icyifuzo cyo kutizera Minisitiri w’Ubuhinzi n’Umutekano w’Ibiribwa, Muhindo Nzangi Butondo, washinjwe kutagaragaza neza imikoreshereze y’amafaranga yari agenewe imishinga y’iterambere ry’ubuhinzi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 23 Ukwakira 2026, iyi mitwe yavuze ko itishimiye icyifuzo cyatangijwe na Depite Hermione Bolumbe, usaba ko Minisitiri Muhindo Nzangi kuryozwa imicungire y’amafaranga yari agenewe urwego ayoboye.

Wazalendo zavuze ko zishaka "kumenya impamvu amakuru ajyanye n’icyo cyifuzo yakwirakwijwe n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda", zishimangira ko "bifitanye isano na Leta y’u Rwanda, mbere y’uko icyo cyifuzo gishyikirizwa Biro y’Inteko Ishinga Amategeko."

Icyakora Wazalendo ntibagaragaje ibimenyetso bifatika byemeza ko Leta y’u Rwanda cyangwa izindi nzego zagize uruhare mu gutegura icyo cyifuzo.

Muri iryo tangazo, Wazalendo zasabye abadepite ba RDC kwitwararika mu gufata ibyemezo bya politiki, bakirinda ko icyifuzo cyo kutizera Minisitiri gihinduka igihano cya politiki mbere y’uko ibirego bimuregwaho bisuzumwa mu mucyo.

Iyi mitwe yasabye ko hakorwa isuzuma ryimbitse, rishingiye ku bimenyetso kandi ritabogamye, kugira ngo uburenganzira bwa Minisitiri uvugwa bubahirizwe.

Minisitiri Muhindo Nzangi we yavuze ko amafaranga y’umushinga agihari kandi ko inkunga zigenda zitangwa uko ibikorwa biteganyijwe bishyirwa mu bikorwa. Yavuze kandi ko urubyiruko 1,107 rwari rumaze gufashwa n’umushinga ugamije guteza imbere ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu buhinzi.

Ibyo bisobanuro ntibyanyuze Depite Hermione Bolumbe, washakaga kumenya neza uko amafaranga yakoreshejwe, umubare w’urubyiruko rwafashijwe n’ibikorwa byagezweho ugereranyije n’ingengo y’imari yari yatanzwe.

Wazalendo zanaburiye abadepite, by’umwihariko abo mu burasirazuba bwa RDC, zivuga ko zikurikiranira hafi urutonde rw’abashyigikiye icyo cyifuzo.

Bénjamin BABOU

Inkuru yanditswe na: Bénjamin BABOU

Benjamin Babou is a professional journalist with a Bachelor's degree in Journalism and Communication from the University of Rwanda. He specializes in reporting on current affairs, politics, security, and regional issues and Sports, with a strong commitment to accuracy, balanced storytelling, and public-interest journalism.