WDA: Kaminuza y’ubukerarugendo imaze gutangwaho asaga miliyari itarabaho

Sangiza iyi nkuru

Rwiyemezamirimo yishyuwe  489,375,565 ntiyubaka,

Ibikoresho byishyuwe 242,936,166 bibura aho bijya,

Abarimu n’abagishwanama bahembwa 349,447,288 badakora  

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2017, ivuga ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyingiro kiri gutanga amafaranga menshi kubera amasezerano ajyanye n’ishuri rikuru ry’ubukererugendo rigomba kubakwa I Remera mu mujyi wa Kigali.

Ishuri ryagombaga kuzura mu Ugushyingo 2017.

Umwanzuro wo kubaka Kaminuza y’ubukerarugendo (Hospitality Management Institute-HMI) ku biro bikuru bya WDA wafashwe mu biganiro byabaye hagati ya Leta y’u Rwanda na Sosiyete Gesthotel SARL (Les Roches International School of Hotel Management Bluche) yo mu Busuwisi, tariki ya mbere Mata 2015. Muri ibyo biganiro, WDA yemereye Les Roches ko ishuri ryagombaga gutangira kubakwa muri uko mkwezi, Kaminuza igatangira gukora muri Mutarama 2016.

Nyamara amasezerano nyirizina yo kuryubaka yasinywe kuya 27 Gashyantare 2017 (hafi imyaka ibiri ugereranije n’igihe imirimo yagombaga gutangirira). Ikigo cy’ubwubatsi ROKO Construction (Rwanda) Ltd cyemeye kurangiza iyi mirimo mu gihe cy’amezi atandatu, ku mafaranga 2,446,877,824 (hafi miliyari ebyiri n’igice).

Nyuma y’amezi atatu gusa, (tariki ya 26 Gicirasi 2017), ROKO yahawe avansi ya 489,375,565 ngo ibe yarangije imirimo tariki ya 26 Ugushyingo uwo mwaka.

Ntibyaciriye aho, WDA yahise itumiza ibikoresho by’iyo Kaminuza, bifite agaciro ka 551,736,329 byagombaga kugezwa kuri iyi Kaminuza muri Nyakanga 2017; ndetse hatangwa avansi ya 242,936,166.

WDA kandi yari yamaze kugirana amasezerano na Les Roches, ku mirimo y’ubujyanama kuri iyo Kaminuza. Ayo masezerano amara imyaka ine, yagombaga gutangirana n’umwaka wa 2016, Kaminuza itangiye, agatangwaho amafaranga 938,658,003; ni ukuvuga angana hafi miliyoni 175 buri mwaka.

Kaminuza ntiruzura, ibikoresho ntibifite aho bijya, abarimu barahembwa badakora

Nk’uko ibi byose bigaragara muri Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2017, igihe cyarageze abagishwanama batangira guhembwa hakurikijwe amasezerano, nubwo kaminuza yo itaragera no muri 50% yubakwa (igeze kuri 44%  gusa).

Les Roches yamaze kwishyurwa 174,723,644 za 2016, naho andi  174,637,020 ya 2017 yari mu nzira zo gutangwa igihe igenzura ryabaga. Ubwo ni hafi miliyoni 350 kuri Kaminuza itarabaho.

Ibikoresho bya 551,736,329 byahamagajwe (commande ) muri Werurwe 2017, byagombaga kugera ku ishuri hagati ya Nyakanga na Nzeri uwo mwaka, ariko igenzura ryakozwe mu Ukuboza 2017, ibikoresho nta na kimwe kirahagera, kuko nticyabona aho kijya; Kaminuza igeze kuri 44% yubakwa.  

Fagitire 3 WDA itarishyura rwiyemezamirimo, imirimo yo kubaka yarahagaze

Mu gihe igenzura ryakorwaga mu Ukuboza 2017, imirimo yo kuryubaka yari yarahagaze. Raporo ivuga ko mu nyandiko WDA yagiranye na Rwiyemezamirimo, bigaragara ko imirimo yo kubaka iyi Kaminuza  yahagaze tariki ya 16 Ugushyingo 2017 itarangiye.

Impamvu ivugwamo ni hari fagitire eshatu Rwiyemezamirimo yatanze yishyuza, zifite agaciro ka 456,511,841 WDA itarabasha kwishyura.

Iyi Kaminuza rero ikaba imaze gukererwa ho imyaka ibiri,kuko amasomo yayo yagombaga gutangira gutangwa mu 2016, ari nayo mpamvu abafitanye amasezerano y’ubugishwanama na WDA bahembwa badakora, amasezerano na Les Roches akaba agomba kurangira tariki 30 Wwerurwe 2019.

Ibimenyetso bihari, byerekana ko azarangira Kaminuza y’ubukerarugendo itarabaho (inyubako zigeze kuri 44%), bityo abagishwanama bakazahemberwa ubusa; ndetse n’ibikoresho byatumijwe bikaba bishobora kononekarira mu bubiko.

Igisigaye ni ukureba uko abanyarwanda bazasobanurirwa irengero ry’ako kayabo, ndetse n’uzakaryozwa, kakagaruzwa kagakora ibindi.

YouTube player

Karegeya Jean Baptiste

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *