Umunyamideli,umukinnyi wa filime, Miss Wema Sepetu, umwe mu bakobwa bakurikiranwa cyane muri Tanzaniya yatangaje ko abibeshya ko inda aherutse gukuramo ari iya Diamond bibeshya
Kuva 2006 Sepetu yatangiye kuvugwa cyane nyuma yo kuba nyampinga watanzaniya ndetse no kuba yarahise akundana n’icyamamare Diamond Platnumz gusa yakunzwe no kubabazwa no kubura urubyaro dore ko byanavuzwe ko intandaro yitandukana rye na Diamond ryatewe no kuba atabyara n’ubwo bakomeje kubyamaganira kure mu bitangazamakuru binyuranye.
Abinyujije kurubuga rwe rwa instagram uyu mukobwa Sepetu yashyizeho ifoto igaragaza umukobwa usa nufite ikibazo cyo gukuramo inda ayiherekeza namagambo yakababaro agira ati”inkuru y’ubuzima bwanjye”

Abantu babonye iyo foto bihutiye kumwoherereza ubutumwa bumwihanganisha gusa aza gusobanurako ntabyamubayeho vuba gusa ari ibyigeze kumubaho.
Yagize ati “Njye nashyizeho ifoto y’umugore ufite ikibazo nk’icyanjye cyo gutwita nyuma ikavamo, nibwo nahise nandika ngo Inkuru y’Ubuzima bwanjye ariko mu kwezi n’igice bishize nanjye inda nari ntwite yavuyemo”
Wema Sepetu yavuze ko inda iherutse kwivanamo yari imaze kuzuza amezi abiri. Yanyomoje amakuru amaze iminsi avugwa ko yari yayitewe na Diamond, ahubwo ngo ni undi mugabo bamaze iminsi bahararanye.
Si ubwambere Wema Sepetu avugwaho inkuru zo gukuramo inda atabishaka kuko yifuje umwana kuva kera ariko kugeza magingo aya ntamahirwe aragira yo kubyara gusa atangaza ko kubera urukundo akunda abana ari hafi gufungura iduka ry’ibikoresho byabana byibuza byajya bimuha ibyishimo.



