Wendy yarakuze kandi bigaragara ko imibereho ye yateye imbere

Wendy Waeni yibutse ibihe byiza yagiranye na Perezida Kagame mu myaka 7 ishize

Sangiza iyi nkuru

Umukobwa w’Umunyakenyakazi wamamaye mu mukino wo kugorora umubiri (acrobatics), Wendy Waeni, yibutse ibihe byiza yagize ubwo yari kumwe na Perezida Paul Kagame mu myaka 7 ishize.

Uyu mukobwa w’imyaka 18 y’amavuko yakiriwe na Perezida Kagame mu biro bye muri Nzeri 2016. Ni nyuma y’isezerano ry’ubutumire Umukuru w’Igihugu yamuhaye mu Kuboza 2014, ubwo Abanyakenya bizihizaga umunsi w’ubwigenge.

Muri Village Urugwiro, Wendy wari kumwe n’umubyeyi we hamwe n’umutoza, yabwiye Perezida Kagame ko ari icyitegerezo kuri we, kandi ko nakura azaba nka we. Ati: “Ninkura, ndashaka kuba nkamwe. Nziga mbishyizeho umwete.”

Perezida Kagame yasubije uyu mukobwa wari ufite imyaka 11 y’amavuko ko agomba gukora cyane kandi ntacike intege. Ati: “Komeza ukore cyane kandi ntiwemere ko amateka yawe akubuza kugera ku ntego wihaye.”

Nyuma y’imyaka 7, Wendy yakoresheje urubuga rwa Twitter maze agira ati: “Imyaka irindwi ishize hamwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ubwo yantumiraga muri Village Urugwiro mu 2016!!. Igihe kiraguruka ni ukuri.”

Uyu mukobwa yatangiye umukino wo kugorora umubiri ubwo yari afite imyaka 4 y’amavuko. Amaze guhagararira Kenya kenshi ku rwego mpuzamahanga. Aherutse kwimukira mu Bushinwa, aho ashaka kwifashisha iki gihugu mu guteza imbere impano ye kurushaho.

Wendy yarakuze kandi bigaragara ko imibereho ye yateye imbere
Wendy yarakuze kandi bigaragara ko imibereho ye yateye imbere

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *