Whisky ya Papa, indirimbo nshya Young Grace yashyize hanze

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi Abayizera Marie Grace uzwi ku izina rya Young Grace yashyize hanze indirimbo (audio) yise “Whisky ya Papa” agaragazamo ubutumwa bw’uko umuntu ashora gukora amakosa atari ku bwe, ahubwo ari nk’inzoga zabimuteye.

Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, Grace avuga ko ibyo yaririmbye mu ndirimbo atari inkuru mpamo yamubayeho we ubwe, ahubwo ko ari ubutumwa we yashatse gutambutsa.

Agira ati “Ni whisky isanzwe ,yari iya Papa hanyuma nyisomaho inkoresha amahano, Oya, ntabwo ari true story [inkuru mpamo] ni ibintu bibaho, ugasanga umuntu muri we akoreshejwe n’izindi mbaraga”.

YouTube player

Si ubwa mbere Young Grace asohoye indirimbo avugamo inzoga, ndetse anaganisha ku businzi, ku bwe ahamya ko aba atagamije kwamamaza inzoga cyangwa gukangurira rubanda kuzinywa, ahubwo ko ari ubutumwa aba agamije gutambutsa.

Ati “Umuntu atanga ubutumwa abicishije mu nzira zitandukanya, mfite kuririmba ko whisky ari mbi, gusa nshobora no kubinyuza mu yindi nzira mvuga ko nayinyweye, noneho icyo yankoresheje kibi kikaguha ubutumwa bw’uko kuyinywa atari byiza, ni muri ubwo buryo njye ntambutsa ubutumwa bwanjye”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Young Grace akomeza avuga ko n’amashusho y’iyi ndirimbo ari mu nzira, mu gihe abarira mu masaha macye, ati “whisky ya Papa mukanya nabwo iraba ibagezeho mu buryo bw’amashusho”.

Uyu mukazikazi, arakomeza asaba abafana be n’abakunzi ba muzika Nyarwanda muri rusange, gukomeza kuryoherwa n’indirimbo ze, ari nako abararikira igitaramo afite ku itariki ya 2 Ukuboza 2017, cyo kumurika Album ye yise “20 à  22 ans” , kizabera ku Gisenyi mu karere ka Rubavu.

Kuba Grace yarise Album ye imyaka 20-22, ngo bifite igisobanuro atahita atangaza ubu, ati “Nibwo natangiye kuyikoraho[album], gusa hagati y’iyo myaka bifite igisobanuro kinini kuri muzika yanjye, muzabyumva mu ndirimbo izasohoka vuba mbitindaho”.

Young Grace ubu ufite imyaka 24 y’amavuko, iyi Album agiye kumurika ni iya kabiri, igizwe n’indirimbo 12, zirimo Hangover, Og, Ikofi,…

AF

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Th é oneste Itangishatse/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *