Uwahoze ari umuyobozi wa Kompanyi y’indege ya Asiana, Kim Soo-Cheon yaciwe amande ya $ 1,800 ku bwo kwanga gutanga impushya ku bakobwa 15 bagiye bazimusaba ubwo bajyaga mu mihango. Uyu mubosi yagiye yima aba bakobwa ibiruhuko kandi babyemerewe n’amategeko muri Koreya y’Epfo. Izi mpushya Cheon ari kuzira yagiye azisabwa hagati ya 2014-2015 ariko ntazitange. Ababjijwe impamvu yagiye yanga gutanga impushya, Cheon yavuze ko ” Abo nazimye nta gihamya bamuhaga ko bari mu mihango.” Kuva mu 1953, abagore muri Koreya y’Epfo bemerewe gufata ikiruhuko igihe bagiye mu mihango ibabaza. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


