Umugore wo muri Afurika yabyaye abana 10, aca agahigo ka Guiness World Record kari gafitwe n’Umunyamalikazi, Halima Cisse, uherutse kubyarira muri Maroc abana 9 mu kwezi gushize.
Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo, Gosiame Thamara Sithole w’imyaka 37, yabanje kubagwa kugirango abyazwe abana b’abahungu 7 n’abakobwa 3, ahita aba umugore ukicuye agahigo ko kubyara abana 10 icya rimwe.
Amakuru akaba avuga ko Sithole n’umugabo we, Teboho Tsotetsi, bari biteze kubyara abana umunani, ariko icyagaragaye abana babiri icyuma kikaba kitari cyarabashije kubabona bitewe n’ukuntu babyiganaga mu nda.
Icyo gihe uyu mubyeyi yagize ati: “Natangajwe no gutwita kwanjye. Mu ntangiriro byari bikomeye. Nari ndwaye. Byarangoye. Biracyakomeye ariko ndabimenyereye ubu. Sinyumva ububabare, ariko biracyakomeye. Gusa ndasenga ngo Imana imfashe kurokora abana banjye bose bazaze ari bazima, kandi njye n’abana banjye basohoke ari bazima. Byanshimisha.”
Avugana na Pretoria News, Tsotetsi yavuze ko umugore we Sithole yatwite mu buryo busanzwe kuko nta yindi miti wenda yongera irondoka yaba yarafashe.
Sithole wari usanzwe ufite impanga ebyiri z’imyaka 6, yabwiye abanyamakuru mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere nyuma yo kwibaruka ko yishimye cyane kandi yuzuye amarangamutima.
Mu kwezi gushize kwa Gicurasi, umugore ukomoka muri Mali nawe yari yabyariye muri Maroc abana icyenda icya rimwe aca agahigo kari gafitwe n’Umunyamerikakazi, Nadya Suleman, wabyaye abana 8 icya rimwe mu 2009.
Amakuru avuga ko hari abandi bana b’impanga bigeze kuvuka mu myaka ya za 70 ariko nyuma bose bakagenda bapfa mu minsi yakurikiye.


