arton51759-741a8

Yagiye gukiza abarwana bamukubita ishoka agwa aho

Sangiza iyi nkuru

Ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Gitobe, Akagari ka Muhurire, Umurenge wa Rurenge mu Karere ka Ngoma, umusore w’imyaka 18 yapfuye akubiswe ishoka mu mutwe, ubwo yageragezaga guhagarika intambara yari iri hagati y’abasore babiri barimo na murumuna we.

Abaturage baho bavuga ko abo basore babanje kunywa inzoga ari na byo byabaviriyemo intonganya zikomeye kugeza batangiye kurwana.

Uwo musore w’imyaka 18 ngo yahise yinjira mu mirwano agamije kuyihagarika, ariko umwe mu bari barwana aramuhindukirana amukubita ishoka mu mutwe, bimuviramo urupfu nyuma y’uko yari yajyanywe kwa muganga.

Ababonye ibyabaye bavuga ko n’ubwo uwakoze ubwo bwicanyi yari yasinze, yari yaramaze igihe avuga ko agiye kwica umuntu, bigaragaza ko yabikoze abigambiriye.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yihanganishije umuryango wabuze ndetse asaba abaturage kwirinda ubusinzi n’urugomo, kuko aribyo byabaye intandaro y’urupfu rw’uyu musore.

Yagize ati: “Bari biriwe basangira inzoga, bituma batangira gushyamirana. Iyo baza kwifata ntibasinde, ibi ntibyari kuba.”

Uyu musore yashyinguwe ku wa Mbere tariki ya 8 Nzeri 2025, mu gihe ukekwaho kumwica yahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano, abaturage bakaba basaba ko azaburanishirizwa mu ruhame.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *