Yahatiwe kugenda yambaye ubusa nyuma yo gufatwa yoherereza abandi bagabo amafoto ye yambaye ubusa

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu mujyi wa New York yahatiye umugore we kugenda mu muhanda yambaye uko yavutse nk’igihano nyuma yo kumufatira mu ikosa kuryihanganira bikamunanira.
screen-shot-2016-01-19-at-7-18-08-pm
Video igaragaza iki gihano uyu mugabo yahaye umugore we yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’abatarabonye ibi bintu n’amaso yabo babasha kwihera ijisho uko byari byifashe.
Muri iyi video, umugabo wumvikana avuga icyesipanyolo n’icyongereza, ahatira umugore we kugenda yambaye ubusa mu mihanda nyuma yo kumufata yoherereza abandi bagabo ubutumwa bugizwe n’amafoto ye yambaye ubusa.
NakedNYC-620x326
Uyu mugore n’icyimwaro cyinshi agerageza kwihisha hagati y’imodoka ebyiri nk’uko Daily mail dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Muri video kandi uwo mugabo yumvikanye amubwira ngo: “ Rekeraho kandi ukuremo isume. Dukeneye kureba isoni zawe .”, yakomeje agira ati: “ Umukobwa mwiza nkawe n’abagabo 7. Uzishyura igiciro. Ubu buri wese yareba .”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *