Yakubise umugore we w’abana 7 aramwica ku bwo kuboneza urubyaro atamubwiye

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’imyaka 40 witwa Ojok wo mu Karere ka Amuru muri Uganda, yishe umugore we, Beatrice Amito babyaranye abana barindwi kuko yatangiye gufata ibinini byo kuboneza urubyaro nta ruhushya amuhaye.

Uyu mugabo yakubise umugore we w’imyaka 37 aramwica, ubwo yari yamenye ko umugore we ajya kuhagura ibinini bituma adasama.

Umuyobozi w’aho uyu muryango utuye mu cyaro cya Olango, Charles Openy avuga ko uyu mugore yapfuye ubwo yajyanwaga ku bitaro bya Lacor.

Yagize ati ” Tubonye uyu mugore akimara gupfa, twahise dufata Ojok tumujyana kuri polisi ngo hakorwe iperereza.”

Patrick Jimmy Okem uvugira polisi mu gace ka Aswa avuga ko iperereza ryatangiye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *