Yanga Africans yatsindiye Simba mu maso ya Perezida Samia Suluhu

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Yanga Africans yatsinze mukeba wayo Simba Sports Club igitego 1-0, zombi zikomeza guhatanira igikombe cya shampiyona ya Tanzania.

Amakipe yombi yakinaga umukino w’ikirarane w’umunsi wa 28 wa shampiyona ya Tanzania wabereye kuri Stade yitiriwe Benjamin Mkapa.

Ni umukino wagombaga kuba Tariki ya 08 Gicurasi, gusa uza gusubikwa habura iminota mike ngo utangire kuko Yanga Africans yari yanze kuwukina kubera ko isaha wagombaga kuberaho yari yigijwe inyuma.

Igitego cyo ku munota wa 12 w’umukino Yanga Africans yatsindiwe na Zawadi Mauya, cyari gihagije ngo iyi kipe ifite abafana benshi muri Tanzania ikure amanota atatu kuri mukeba wayo.

Mauya yafunguriye Yanga amazamu, ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, nyuma gato ya koruneri yari itewe na Deus Kaseke.

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, ari mu barebye uriya mukino w’ishiraniro.

Yanga Africans yihariye igice cya mbere cy’umukino, yakabaye yafunguye amazamu mu minota ya mbere ubwo Yaouba Sogne yahabwaga umupira mwiza na Feisal “Fei Toto” Salum, gusa ishoti rye rigakurwamo n’umuzamu Aishi Manula.

Uburyo bukomeye Simba yabonye bwaje ku munota wa 36 w’umukino ubwo Kapiteni John Bocco yarekuraga ishoti, gusa umupira ugafatwa n’umuzamu Farouk Shikalo.

Igice cya kabiri cy’umukino kigitangira umutoza Didier Gomes da Rosa yakoze impinduka ku ruhande rw’ikipe ye ya Simba, avana mu kibuga Erasto Nyoni aha umwanya Rally Bwalya.

Ni impinduka yafashije cyane iyi kipe kuko yahise ibona imbaraga zo kotsa igitutu Yanga Africans.

Umukinnyi wo kurenganya ku ruhande rwa Simba ni umunya-Ghana Benard Morison, nyuma yo guhabwa umupira na John Bocco ku munota wa 53 ari wenyine imbere y’izamu akawuta hanze.

Simba yagiye ibona ubundi buryo gusa inanirwa kwishyura.

Gutsinda Yanga Africans byatumye igumana umwanya wa kabiri n’amanota 70, ikaba irushwa amanota atatu na Simba SC ya mbere.

Amakipe yombi amaze gukina imikino 30 ya shampiyona.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *