Yanteye inda arahiyakana none aho mbyariye umuhungu arimo kumpa Miliyoni 3 ngo amujyane – Nkore iki?

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Benitha iwacu ni mu Karere ka Nyarugenge, nkaba ndi umukobwa w’imyaka 26 y’amavuko, nize amashuri 6 yisumbuye nkaba ndi umucuruzi ukora ubucuruzi bucuriritse.

Mu mwaka wa 2017, nibwo umusore wambeshyaga urukundo yanteye inda, rwose pe njyewe numvaga mukunze cyane ku buryo budasanzwe, ku buryo numvaga ntacyo mfite cyo kumwima, nguko uko namwambariye ubusa gusa aza kumbera umuntu w’umuhemu.

Namubwiye ko ntwite antera utwatsi ngo abakobwa b’i Kigali ntituryamana n’umusore umwe, mbega yambwiye amagambo ku buryo numvise ankomerekeje cyane ku mutima numva ndamwanze.

Nyuma yo kunyereka ko atankeneye, nahise mureka kuko ubushobozi buke mfite nari nizeye ko ntabura uburyo nita ku mwana wanjye kandi koko niko bimeze, ubu agiye kuzuza imyaka ibiri ari umwana ushimishije.

Gusa sinzi aho yakuye amakuru ko nabyaye umuhungu, nza kumenya ko by’umwihariko ngo iwabo umuryango wabo babyara abakobwa gusa gusa, ku buryo ngo sekuru yifuje umwuzukuru w’umuhungu yamubuze.

Aho bimenyekaniye ko umusore wabo yabyaye umuhungu, ngo bashyizeho amafaranga ashoboka ngo amuhabwe, ngo banamenye ko yamwanze bamumerera nabi, ngo ku buryo banamubwira kugaragaza aho ndi ngo baze kumwisabira.

Ku ruhande rwanjye naramumwimye, eh eh nanamubwiye ko nangera imbere nzahita mpamagara Polisi. Ku rundi ruhande nibaza impamvu barimo kwifuza umwana wanjye, cyane ngo ni uko ari umuhungu kugera n’aho bangereza za miliyoni, yambwiye ko azanzanira eshatu, mubwira ko umwana wanjye atari inka bagura.

Gusa naketse ko baba bashaka kumujyana mu migenzo itari myiza, niba koko bari barabuze umuhungu, kuba uwe byo ni uwe 100% kuko nta wundi musore twaryamanye muri iyo myaka. Mungire inama, nkore iki?

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *