Umugabo wo muri Bresil, Dos Santos Silva yarayamanye n’umurambo w’umwana w’umukobwa ubwo yari yasinze yishimira insinzi y’ikipe ye. Da Silva nk’uko ibinyamakuru byo muri Brasil bibitantaza, asanzwe ari umukozi w’ahabikwa imirambo (morgue) muri icyo gihugu. Uyu mugabo w’imyaka 52 kuwa 22 Ugushyingo we n’inshuti ye bagiye mu kabari kwishimira insinzi y’ikipe afana ya Flamengo, yari yatsinze River Plate mu gikombe cya Copa Libertadores. We na mugenzi we bagarutse aho bakora mu gitondo cy’undi munsi basinze cyane ari nabwo Da Silva yasambanye n’umurambo. Ibitangazamakuru bivuga ko ubwo umwe mu bakozi bakora mu biro byo gushaka ibimenyetso bya gihanga yaje ahabikwa imirambo asanga uyu mugabo ari gusambanya umurambo. Mugenzi we bari bavanye ku kabari yari ari aho arebera. Kuva icyo gihe aba bombi bakozweho iperereza maze Ishyirahamwe ry’abaganga bemewe muri Bresil mu gace ka Mania ryanzura ko aba bagabo birukanwa. Penelope Antony, umunyamategeko wa Da Silva avuga ko uyu mugabo ashobora gukatirwa igifungo hagati y’umwaka umwe kugeza kuri itatu igihe yaba ahamwe n’icyaha.


