Igipolisi muri Entebbe mu gihugu cya Uganda kiri guhiga umugabo wakubise umugore we ikintu mu mutwe agahita apfa nyuma yo kuvugana nabi bapfa ko yasambanyije ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wabakoreraga mu rugo.
Uyu mugabo ushakishwa ni uwitwa Lukanga Chraish utuye Nsagu muri Entebbe ukurikiranweho kwica umugore we, Zuraikah Nalubega nk’uko iyi nkuru dukesha Spyreports ikomeza ivuga.
Ni nyuma y’aho Lukanga w’imyaka 48 bivugwa ko ari umukanishi mu isoko rya Kisekka muri kampala afatiye ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wari umukozi wo mu rugo rwabo.
Umuyobozi witwa Apollo Kaggwa avuga ko kuwa Gatanu ushize, Lukanga wari uvuye ku kazi yahise afata uyu mwana w’umukobwa wabakoreraga akamusambanya ku ngufu, nyuma uyu mwana akaza kubibwira nyirabuja, Nalubega.
Lukanga ngo yahise ahunga urugo amara iminsi 2 atahagera, kugeza ubwo umugore we yamuhamagaragara kuri telephone akamusaba gutaha bagakemura icyo kibazo mu bwumvikane.
Abaturage bavuga ko ubwo Lukanga yagarukaga mu rugo kuri iki Cyumweru gishize, itariki 14 Ukwakira, umugore we yamusabye kujya kuvuza uwo mwana yari yafashe ku ngufu, mbere y’uko havuka imirwano yavuyemo urupfu rw’umugore we undi agahita ahunga.
Bivugwa ko Lukanga yafashe ikibando akagikubita umugore we bari bafitanye abana babiri agahita amwica.
Lukanga kandi ngo yahise ahamagara umuryango w’umugore we agasabira imbabazi ibyo yakoze yarangiza agasiga telephone ye mu rugo mbere yo gucika.
Umuvugizi w’igipolisi muri Kampala, Luke Oweyesigire, avuga ko igipolisi kirimo gushakisha Lukanga kubera icyaha cy’ubwicanyi.


